Amakuru

Results z’ibizamini bya Leta zasohotse !?

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzenguruka itangazo byasaga nkaho ryanditswe na NESA Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’ Ubugenzuzi bw’ Amashuri ,iryo tangazo ryahamyaga ko amanota y’ibizamini bya Leta azasohoka kuwa gatanu  tariki 9 Nzeri 2022 kandi agasohokana n’ibigo abatsinze bazaba bahawe.

Muri iri tangazo harimo ko ibisubizo by’ibizamini bizasohoka ari iby’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza (p6) ,ikiciro rusange n’amashuri y’ubumenyingiro (tvet), ryavugaga ko ibi bisubizo bizasohoka kuwa gatanu hagana saaa tanu z’amanywa, ndetse mugusoza itangazo bagaragazaga ko iri tangazo ryanasinyweho na  Dr Bernard Bahati nk’Umuyobozi mukuru mu  Kigo  gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA).

Itangazo ryashimangiraga ko ibisubizo bya Leta bizasohoka kuwa gatanu
Itangazo ryashimangiraga ko ibisubizo bya Leta bizasohoka kuwa gatanu

Iritangazo rikimara kuzenguruka k’umbuga nkoranyambaga abantu batandukanye batangiye kwibaza niba koko byaba ari ukuri cyane ko ,ku rubuga rwa twitter  rw’Ikigo (NESA)  ntaryariho  bagwa murujijo.

Kuri uwo munsi mu masaha y’umugoroba NESA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter yashimangiye ko amakuru y’isohoka ry’ibizamini bya Leta ari ibihuha (fake news) , itangazo ryasohotse ryagiraga riti :” Hari amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ku itangazwa ry’amanota y’Ibizamini bya Leta bya 2021/2022. Ayo makuru ntabwo ari yo, ni ibihuha.”

Muri uyu mwaka wa 2022 , muri rusange Abanyeshuri biyandikishije mu bizamini bya Leta  ni 429.151.

Abo mu mashuri abanza ni 229.859, Icyiciro Rusange ni 127.469, Icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye harimo 47.579 mu gihe mu myuga n’ubumenyingiro ari 21.338. Abakora ibisoza amashuri nderabarezi ni 2.906.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button