Amakuru

Reba uko Umugogo (Umubiri) w’Umwamikazi Queen Elizabeth II, wagejejwe Edinburgh (AMAFOTO)

Kuwa 8 Nzeri 2022 ,nibwo inkuru yuko Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Ecosse,Elizabeth II yari afite imyaka 96 , mu gihe yari amaze imyaka 70 ku butegetsi bw’Ubwami bw’u Bwongereza.

Ubwo Umugogo w'Umwamikazi Elizabeth II wagezwaga Edinburgh
Ubwo Umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II wagezwaga Edinburgh

Hari mu itangazo ryasomwe inshuro zigera kuri 3 na radiyo BBC  nk’igitangazamakuru cy’igihugu,ndetse hahise hashyirwaho indirimbo yubahiriza igihugu yitwa God Save the Queen , Elizabeth II yaherukaga kugaragara bwanyuma ubwo yarimo aha uburenganzira Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza Madame Liz Truss.

Abantu bari benshi ku mihanda
Abantu bari benshi ku mihanda

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 11 Nzeri 2022 nibwo abaturage bari benshi mu mihanda ubwo Umugogo (Umubiri ) W’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II wagezwaga Edinburgh , wabonaga abaturage babaye ariko abandi bashima imirimo yakoze ubwo yari akiriho .

Ibi byagaragajwe n’amashyi yakomwaga n’abantu bari ku mihanda ubwo Umugogo w’umwamikazi Elizabeth II watambukaga .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button