Amakuru

Reba uburyo 7 bwagufasha kumenya igitsina cy’umwana utwite mbere yuko ubibwirwa n’abaganga

Hagati y’ibyumweru 16 na 20 kwa muganga bashobora gukoresha ibyuma byabugenewe ultrasound bakamenya neza igitsina cy’umwana uzibaruka  ,ndetse iyo bidahise biboneka ako kanya ushobora gutegereza ibindi byumweru bicye bakazabibona.

Ariko nanone  wibuke kumenya igitsina cy’umwana uzibaruka ni ingenzi cyane kugirango bigufashe gutegura uko azabaho yaba mu buryo bw’imyambarire n’ibindi nyenerwa ku mwana , ntago rero uburyo tugiye kubabwira ushobora kubwizera ijana ku rindi ,cyakora nanone ni uburyo bwo kugerageza kumenya kuko hari nk’uburyo turi bujye tubabwira ukumva hari umubyeyi muziranye witwaraga gutyo.

  • Imihindagurikire y’amabere 

Inkuru dukesha urubuga umutihealth.com ivuga ko akenshi igihe amabere yawe abaye manini kandi agakomera kurusha ibisanzwe icyo gihe uba utwite umukobwa , ariko kandi igihe amabereye yawe atigeze agira impinduka nini icyo gihe uba ushobora kuba utwite umuhungu.

  • Uko umeze mu isura (mu maso)

Hari ubwo uzasanga umugore iyo atwite ahita atangira guhinduka mu maso , rimwe na rimwe ukabona yatangiye kwirabura kuruta uko yarameze cyangwa se akazana ibiheri atari afite , icyo gihe ngo akenshi usanga aba atwite umwana w’umukobwa ngo kuko aba ashaka ubwiza bwa nyina ari kubwigwizaho ariko iyo ukimeze neza nkaho ntacyabaye uba ufite amahrwe menshi yo kuba utwite umuhungu.

  • Kwanga ibiryo

Hari abagore uzasanga batwite bakanga ibiryo ariko kandi nibyo ariye bikamutera isesemi , icyo gihe bavuga ko biterwa n’igitsina cy’umwana atwite , aha niho abahanga bahera bavuga ko icyo gihe amahirwe menshi umugore aba atwite umuhungu.

  • Uko witwara 

abahanga bavuga ko igihe umugore akunze kurwaragurika igihe atwite nabyo biterwa n’igitsina cy’umwana atwite  , aha rero inkuru dukesha Umutihealth.com ivuga ko icyo gihe umugore aba afite amahirwe menshi yo kuba atwite umuhungu.

  • Uburyo umwana akina mu nda

Ujya wumva ibyo bavuga ngo umwana ari gutera imigeri munda !? ibi nabyo bifite icyo bishobora kukubwira ku gitsina cy’umwana utwite , bavuga ko rero igihe umwana atera imigeri aganisha mu mbavu bishobora kuba ari umukobwa naho iyo atera aganisha hagana ku ruhago aba ari umuhungu.

  • Ubwoko bw’ibiryo akunda

Hari abo uzasanga bakunda kwirira ibitaka igihe batwite , rero ibiryo umugore utwite akunda kurya byakwereka neza igitsina cy’umwana atwite , kuko nkumugore uba ukunda kurya ibintu biryohera cyane aba atwite umukobwa ,ni mugihe iyo ntagihindutse cyangwa adatoranya biguha amahirwe menshi yo kuba utwite umuhungu.

Soma inkuru kubijyanye n’ubuzima hano : https://umutihealth.com/kumenya-igitsina-cyumwana/

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button