Amakuru

Reba uburanga n’imiterere ya Sonia ,mukuru wa Miss Uwicyeza Pamela /akaba umugore wa The Ben/Bose Ni Beza Pe (AMAFOTO)

Miss Uwicyeza Pamella amaze kuba ikimanyabose , ibi byatangiye mu mwaka wa 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda , icyakora byaje kuba ibindi bindi ubwo mu mwaka wa 2021 havugwaga urukundo rwe n’umuhanzi The Ben , kuba azwi rero bituma yaba abamwegereye n’ibindi byose bimenyekana byoroshye.

Mu mafoto akunda gusohora ku mbuga nkoranyamabaga ze Miss Uwicyeza Pamella,ntiwaburamo ifoto y’umukobwa mwiza muremure kandi ubona witonze , uyu mukobwa yitwa Hiltoni Sinia akaba mukuru wa Miss Uwicyeza Pamella.

Miss Uwicyeza Pamela na mukuru we HiltonSonia
Miss Uwicyeza Pamela na mukuru we HiltonSonia

Ubwiza bwa Pamella si ubwe gusa mu bana b’iwabo kuko iyo urebye uburanga n’imiterere ya Sonia uhita ubona ko Imana itabasondetse , ubwiza bwa Sonia bwasajije abantu benshi by’umwihariko ab’igitsina gabo , kuko iyo ugiye ku rubuga rwe rwa instagram ugatera ijisho ahatangirwa ibitekerezo ijambo ubona cyane ni uri mwiza.

Ku rubuga rwa youtube uyu mukobwa akurikirwa n’ibihumbi 86 , mu gihe we akurikira abantu 358 gusa , amafoto ye , n’amashusho asangiza abamukurikira bituma benshi badashidikanya k’uburanga bwe ndetse benshi bakunze kwibaza bati :”inenge yawe ni iyihe?”

REBA AMAFOTO YA HILTONSONIA MUKURU WA MISS UWICYEZA PAMELLA

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button