Amakuru

Reba indirimbo nziza umuhanzi Yverry yaririmbiye umugore we / irimo amashusho y’ubukwe bwabo

Umuhanzi Rugamba Yves wamenyekanye mu muziki ,ku kazina ka Yverry ,yashyize hanze indirimbo yaririmbiye umugore we Uwase Vanessa bakunze kwita Vanilla  , irimo n’amashusho yafashwe ku munsi w’ubukwe bwabo.

Yverry indirimbo yashyize hanze yayirimbye mu bukwe bwe n’umugore we ,mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali  , mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ku itariki 13, byari ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo n’umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana.

Umuhanzi Yverry yahimbiye indirimbo umugore we
Umuhanzi Yverry yahimbiye indirimbo umugore we

Yverry ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe mu cyumweru gishize , we n’umufasha we bibarutse imfura yabo ,yavukiye mu bitaro bya La Croix Du Sud ,  iy’indirimbo yumvikanamo amagambo abwira umugore we amushimira kuba yaramubereye inshuti nyanshuti kuva bamenyana.

Mu mashusho yiyi ndirimbo ,umuhanzi Yverry yifashishijemo umugore we guhera itangiye kugera irangiye , Yverry na Vanilla basanzwe banafite umuyoboro wa Youtube banyuzaho ibiganiro byabo

Umva hano indirimbo Inshuti Yanjye by Yverry 

Reba hano ibiganiro Yverry n’umugore we bajya bakora

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button