Amakuru

Reba amashsuhso ya Bruce Melody asomana na wamuzungu w’icyamamare

Umuhanzi Bruce Melody umaze iminsi agarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda no mu Burundi nyuma yaho atawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize agiye gutaramira muri iki gihugu ariko akaza kurekurwa hasohotse amashusho asomana byimbitse n’umuzungukazi w’icyamamare.

Ni amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyamabaga agaragaza Bruce Melody arikumwe nuwo muzungu mu modka ayitwaye baririmba indirimbo byumvikana ko ari iya Bruce Melody ariko bikaza kurangira basomanye umunwa ku wundi.

Bruce Melody yasomanye byimbitse n'uyu muzungu
Bruce Melody yasomanye byimbitse n’uyu muzungu

Aya mashusho kandi yanaherekejwe nandi ubona bahinduye imyenda bameze nkabari mu rugo , nabwo ubona ko bahuje urugwiro , aho Melody agaragara agira ati :ntago tugaragara nkabakundana! (boyfriend na girlfriend)” umukobwa nawe agahita amubaza turagaragara gute !? Bruce Melody amusubiza ko bagaragara nk’umuryango.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bahise batangira kwibaza niba ari amushusho y’indirimbo aba bombi bari gufata cyangwa ari uruklundo rwaba rutangiye hagati yaba bombi , icyakora nanone hakibazwa icyabitera uyu muhanzi kandi asanzwe afite umugore n’abana.

Bruce Melody kugeza ubu ari kubarizwa mu gihugu cy’uburundi aho yakoreye ibitaramo bibiri mu mpera z’icyumweru dusoje ndetseĀ  muri iri joro ryo kuwa kabiri tariki ya 6 Nzeri 2022 akaba afite uguhura n’abakunzi be muri kiriya gihugu.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button