Amakuru

Reba abakobwa beza bakundanye na The Ben / Miss Uwicyeza Pamella yabateye ishoti aramwegukana

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben , ni umuhanzi watangiye umuziki cyera , nyuma mu mwaka wa 2010 yaje kujya gukomereza umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za America ari naho atuye kugeza ubu.

Nkibindi byamamare byose The Ben yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa buburanga rimwe na rimwe akabihakana ubundi akabyemera , mu nkuru yacu yuno munsi reka turebere hamwe abakobwa bagiye bavugwa mu rukundo na The Ben :

  • Zari The Bosslady

Umuherwe Zari The Bosslady wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond yigeze kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi The Ben , icyo gihe byari biturutse kumashusho yagiye hanze Zari na The Ben basa nkabahuje urugwiro¬† muri Uganda, icyo gihe umuhanzi The Ben yaje kubihakana avuga ko Zari inshuti gusa ntakindi bahuriyeho.

  • Medi

Muri mutarama 2015 nibwo umuhanzi The Ben yatangaje ko ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi ariko usanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za America , ndetse icyo gihe byanavugwaga ko aba bombi baba bafitanye umwana gusa nyuma The Ben aza gutangariza ikinyamakuru Inyarwanda ko ari mu rukundo nuwo mukobwa ariko ibyo kubyarana ataribyo.

  • Umukobwa yifashishije mu ndirimbo naremeye

Tari ya 8 Kamena 2019 nibwo The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Naremeye , amashusho ajya hanze umukobwa ugaragaramo niwe byavugwaga ko yaba ari mu rukundo nuyu muhanzi ,ahanini byari bitewe nuko uyu muhanzi ndetse nuwo mukobwa bitwaye mu ndirimbo ndetse nandi mafoto yabo yagiye ajya hanze barikumwe gusa The Ben yaje kubihakana.

  • Miss Uwicyeza Pamela

Miss Uwicyeza Pamella muri 2020 nibwo yashyize hanze ifoto ku rubuga rwa Snap Chat ye arikumwe na The Ben yandikaho agira ati “Mine |” ugenekereje bisobanuye ngo Uwanjye , kuva icyo gihe byatangiye kuzenguruka ndetse nyuma baza gukuraho urujijo barabyemeza ko bari mu rukundo , ndetse mu kwezi gushize aba bombi basezeranye imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button