Amakuru

Police yataye muri yombi abarokore bashyinguye Pasiteri wabo ari muzima bashaka kureba niba azazuka mu minsi itatu nka Yesu (AMAFOTO)

Umu pasiteri (pastor) aherutse gusaba abayoboke be kumushyingura ari muzima kugirango abereke kwizera kwe uko kungana ku Mana , ndetse ko yabasha gukora cyane ibyo Yesu yakoze ubwo yazukaka ku munsi wa gatatu .

Police yataye muri yombi abarokore bashyinguye Pasiteri wabo ari muzima
Police yataye muri yombi abarokore bashyinguye Pasiteri wabo ari muzima

Icyakora nubwo abo bayoboke bafashije umuvugabutumwa wabo Pasiteri ,ntago yigeze abasha kugera kubyo yari yiyemeje kuko bagiye kureba bagasanga yamaze gushiramo umwuka , uyu muvugabutumwa yari yasabye abayoboke be k’umushyingura amaboko ye aziritse kugirango nazuka batazagirango yabashije gucukura.

Nyuma yuko uyu mu pasiteri witwa ┬áJames Sakara bimenyekanye ko yitabye Imana ,nyuma yo gusaba abayoboke be kumufasha mukwizera kwe , Police ya Zambia aho uyu muvugabutumwa yakoreraga umurimo w’Imana yahise ita muri yombi ababigizemo uruhare bose.

James Sakara yashakaga kuba nka Yesu

Police ya Zambia ivuga ko, abavugabutumwa muri iki gihugu bakunze kubwiriza bashaka kwerekana ukwizera kwavuzwe muri bibiliya kuri Yesu n’abandi bagaragaje kwizera kwabo ku Mana , aha Police ikaba yaboneyeho guhishura umugabo nawe ngo uherutse kujya kurwana n’intare muri Kruger National Park ashaka kuba nka Samson

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button