Amakuru

Police yarashe umuturage /abandi bakora igisa n’imyigaragambyo

Mu mudugudu wa Gashanja wa Kagali Nyirataba ,mu Murenge wa Kivuye ,ho mu Karere ka Burera kuva saa cyenda n'igice z'ijoro zo kuri uyu wa kane ,kugera Saa munani zo kuwa gatanu tariki 30 Nzeri 2022 bari bakoze igisa n'imyigaragambyo kubw'umujinya ngo bari bafite.

Ni umujinya bavuga ko watewe n’urupfu rw’umuturanyi wabo Twagirayezu Michael wari usanzwe ukora akazi ko gutwara moto ,warashwe na Police mu ijoro ryo kuwa Kane ahagana saa cyenda.

Abaturage baganiriye na Tv 1 dukesha iy’inkuru bavuga ko Michael yabyukijwe na Police mu ijoro ariko akabanza kwanga ,nyuma akaza guhamagarwa n’undi muyobozi wundi mudgudu ,cyane ko ngo uwari usanzwe ayobora umudgudu atuyemo we yari yahise afungwa.

Ngo ubwo yari agisoka abisanzwe n’umuyobozi wundi mudugudu amubwira ko yaza akagira ibyo amubwira ,ngo yageze hanze ahita araswa , nyuma yubwo abaturage bahise birara barwanya inzego z’umutekano kugeza ubwo hari abateye amabuye aba Police bakabakomeretsa.

Umuvugizi wa Police y’Uu Rwanda CIP Kabera¬† Jean Bosco yabwiye Tv 1 dukesha iy’inkuru ko umuturage warashwe yacuruzaga ibiyobyabwenge,asobanura ko icyatumye uyu muturage araswa ari uko yarwanyije Police, yagize ati:”Twayamenye ko uwo muntu yarashwe ubwo aba police bari mukazi ,akagerageza kugirango abe yabarwanya “

CIP Kabera avuga ko igikurikiye ari uko hagiye kurebwa niba koko byari ngombwa ko abo ba Police barasa

Amakuru ya Tv 1 avuga ko uretse uwo warashwe agapfa ,hari n’umugore wari waje gukingiza umwana ,akaraswa kukaguru ,agahita ajyanwa ku bitaro bya Byumba

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button