Amakuru

Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo uwari Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS

Shema Maboko Didier wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yahagaritswe ku mirimo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame .

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kanama 2022 nibwo itangazo rihagarika ku mirimo Shema Didier ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigira riti :”None ku wa 16 Nzeri 2022, Bwana Didier Shema Maboko yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).”

Ir’itangazo rikaba ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, mu izina rya Perezida Kagame.

Impamvu y’ihagarikwa rya Shema Maboko Didier ntago ryigeze ritangazwa nk’uko bikunze kugenda kubandi bayobozi bahagaritswe ku mirimo yabo

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button