Amakuru

Pastor Mpyisi yizihije isabukuru y’Imyaka 100 /ahinyuza imvugo ya “Nta myaka 100” /Avuga ko icyo asigaje ari ukwipfira

Pastor Ezra Mpyisi yzihije isabukuru y’imyaka ijana (100) ahinyuza cyane akay’amvugo yateye muri ino minsi mu rubyiruko rugira ruti:”Nta Myaka 100″ , abakuranye nawe bamuvuze imyato bahamya ko ari umugabo wabaniye abantu neza atibagiwe Imana.

Pastor Mpyisi yizihije isabukuru y’imyaka 100

Pastor Mpyisi yavutse mu mwaka w’i 1922 , yamenyekanye anakundwa mu Rwanda bitewe n’inyigisho ndetse n’ubuhanga agira , agakunda kugira inama urubyiruko ku kuntu bakwiye kwitwara ariko kandi agakunda gutebya cyane .

Ni umusaza udakunda kuripfana kuko ikitagenda neza , akivugira aho kikava mu nzira , yakunze kumvikana abuza urubyiruko irari n’ubusamabanyi bwa hato na hato , ndetse ubwo yizihazaga isabukuru y’amavuko y’imyaka Ijana yavuze ko yabonye byinshi kuburyo ntacyo yumva asigaje uretse gupfa .

Pastor Mpyisi ngo kuri we icyo yumva asigaje ni ukwipfira

Pastor Mpyisi yagize ati:”Icyo nababwira kugirango mare imyaka 100 nabonye ibintu byinshi, nabonye ibyiza , nabonye ibibi , nabonye ibyaha bikorwa ,nabonye ubugome ,nabonye ubwicanyi ,nabonye amakwe n’abonye ibirori igisigaye ni ugupfa”

Mu ijambo yavuze , Pastor Mpyisi yaboneye kuvuga ko ntacyo kuriwe yumva asigaje kuko niba ari ubusore yarabubonye ndetse no gusaza yumva yarashaje igisigaye yumva ari uko yakwipfira akaruhuka , aha ninabwo yahise avuga ko kuriwe yumva n’ubundi nyuma yiyi myaka ijana indi minsi ikurikiye ntakidasanzwe azabona ko n’ubundi bizaza bisa nk’ibindi byatambutse.

Ibirori bya Pastor Mpyisi byizhirijwe mu mujyi wa Kigali ahitwa kuri Ezra Boutique Hotelbyitabirwa n’ababyirukanye nawe

Related Articles

One Comment

  1. Turashimira Imana yemeye ko uyu musaza w’imyaka 100 akiriho ngo atubwire ibyo tutamenye rero ntekereza ko muzehe mpyisi Ari igitabo gikomeye dufite cy’amateka yacu Imana izamuhe iherezo ryiza ijuru yigishije abantu azarituremo abazagirirwa Ubuntu bwo kurijyamo bazamusangeyo yarabonye ingororano

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button