Amakuru

Pasiteri uherutse kwibwa miliyoni 400 , yasohoye umugore mu rusengero rwe amuniga mu ijosi

Kuwa 24 z’ukwezi kwa 6 nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye hasotse inkuru zavugaga ko umu pasiteri yibwa amafaranga angana na miliyoni 400 , ndetse umugore we n’abandi basengana babatwara ibintu bihenze nabyo birenga miliyoni.

Ubwo bujura bwabereye mu rusengero hagati ubwo abagabo bitwaje intwaro binjiye mu rusengero rwa Tomorrow International Ministries¬† ruherereye Canarsie muri ¬†Brooklyn ,maze basaba umu pasiteri waho gupfukama bamwambura imikufi yari ifite agaciro ka miliyoni 400 yari yambaye ndetse umugore we n’abandi nabo babatwara ibihenze.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ibitangazamakuru bitandukanye muri America byanditse ko uyu mu pasiteri yakoze isanganya ubwo yasohoraga umugore yavuze ko yarimo amurwanya n’umuryango we ,maze akamusohora amunize.

Ngo byatangiye bari gupfa amashusho yafatwaga ngo anyuzwe kuri mu randasi muburyo bw’imbona nkubone ,uyu mu pasiteri aza gusaba ko uyu mugore aza kumufasha gusenga ariko undi akomeza kwisengera asaba abiteraniye aho kuramya yesu.

Uyu mu pasiteri witwa Bishop Lamor Whitehead ngo yahise arakara ,ubwo uyu mugore yari ageze kuri altar arimo asenga undi amufata mu ijosi asa nkumuniga aramusohora , nyuma yaho Police iza kumuta muri yombi nubwo atigez atindamo.

ikinyamakuru Tmz dukesha iy’inkuru kivuga ko nyuma yo gukora ibi uyu muvugabutumwa yakomeje kubwiriza nkaho ntacyabaye akavuga ko ibyo yakoraga byose yarwaniriraga umuryango we,

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button