Amakuru

Nyirarukundo yifashishije izina rya Perezida Kagame mugutuburira abahungu kuri Twitter

Nyirarukundo yakomeje kuvugisha benshi nyuma yuko amaze kuvumburwaho gutuburira abahungu batandukanye kuri Twitter , akaba amafoto y’ubwambure bwe nawe bakamuha amafaranga.

Nyuma yo kuvumburwa ko yajyaga atuburira abahungu batandukanye kuri Twitter , bamukoreye ikiganiro cyanatumye hagarukwa kuburyo yagiye yifashisha mu gutuburira abahungu ku rubuga rwa Twitter , bumwe muri ubwo buryo kwari ugufasha no kwerekana ko ari inyangamugayo.

Ifoto bicyekwa ko ari iya Nyirarukundo

Mubyagarutsweho hari Twitter yigeze kwandika mu mwaka wa 2021 avuga ko yigeze gufashwa kwishyurirwa ishuri n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kandi ko abona ntacyo yamwitura uretse kugirira neza  abandi.

Yagize ati:” Rero kubera ukuntu H.E Kagame yanyishyuriye ishuli akankura mumuriro  nkabura uko mwitura  ,abantu barindwi bafite imishinga mito yabyara inyungu ark badafite igishoro baze  DM mbarangire ,ahondi nkibahe, kandi abantu bashaka kwiga computer programming,Kalibu nanjye mwiture, i love you.”

Uretse ibyo kandi hagiye hagarazwa uburyo uyu mukobwa yagiye abeshya abantu batandukanye ko afasha yarangiza agasubira inyuma akabaka amafaranga , kugeza ubwo yaje kuvumburwa agashyirwa hanze , ari nabwo yahise asiba urubuga rwe rwa Twitter.

Kugeza kuri ubu ntawuramenya niba uyu Nyirarukundo yaba ari umukobwa cyangwa umuhungu kuko yagiye yifashisha ubutumwa mukuganira ntabantu , ndetse ntawari wabasha kureba amafoto ye y’ukuli kuko yakunze gutanga amafoto atari aye mugushaka amafaranga.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button