Amakuru

Nyirarukundo werekaga abahungu igitsina cye kuri twitter bakamuha amafaranga yiyahuye!?

Guhera mu ijoro ryo kuwa kane , nibwo kurukuta rwa twitter hakozwe ikiganiro ( space) cyagarukaga k’umuntu wiyise Nyirarukundo kuri Twitter akajya arya amafaranga abahungu yitwaje gufasha abantu ndetse no kubereka imyanya ye y’igitsina cye.

Ifoto bicyekwa ko ari iya Nyirarukundo

Nyirarukundo bivugwa ko yatuburiye abahungu batabarika kuri Twitter akajya abereka imyanya y’ibanga ariko bapanga guhura uyu mukobwa ntaboneke cyangwa ngo hagire uwo bavugana kuri telefone , kuburyo kugeza ubwo bavumburaga ko n’imyanya y’ibanga aboherereza ndetse n’amafoto bazi ataraye.

Uyu Nyirarukundo ngo yagiye abwira abagabo ko nibamwoherereza amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 200 aribubereke imyanya y’ibanga igize igitsina cye, gusa ngo iyo wamaraga kuyamuha yashakaga aho akura ifoto y’ubwambure bw’umukobwa akayiguha kuburyo kugeza ubu ntawuzi niba ari umukobwa cyangwa umuhungu.

Nyirarukundo wamaze kuvumburwa agahita asiba Konte ye ya Twitter, k’umunsi wejo yahise yongera afungura indi , ari nayo yifashishije agira icyo atangaza kubyari byaraye bivuzwe ndetse byaniriwe bivugwa kuri Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Yifashishije Konte nshya Nyirarukundo yasabye imbabazi avuga ko nubwo yafashwe ariko ibirikuvugwa birikumugiraho ingaruka¬† , yagize ati:”Mwiriwe neza Shuti zange, mubyukuri mwese murabizi ibintu byabaye nahemukiye benshi gusa uyu niwo mwanya wo Kugirango nicuzr nambasabe imbabazi,Sipfite uburyo nabasubiza ibyanyu ariko Kuko mwahisemo kushyira kukarubanda bikaba birikungiraho ingaruka”

Nyuma y’ubutumwa bwinshi yagiye yandika yaje kugera naho atangaza aho yaratuye ari nabwo yaje guhishura ko bitewe n’igisebo yagize atabasha kubaho ko ashobora kwiyahura , ahubwo ko abo yatwariye amafaranga bazaza bakagurisha ibyo yarafite ubundi bakiyishyura.

Yagize ati:”Nubundi iki gisebo ntaho nagicikira ,icyiza nuko nababwirango murabeho Abantu natwaye ibyabo ntuye Kicukiro,kanserege hamwe no kuri Milkzone KK439st ibyo pfite bazabigurishe babishyure ,mbasabye kunsabira Imana Imbabazi ndetse namwe mumbabarire”

 

Nyirarukundo yageze naho yasabye imbabazi umuhungu bakundanaga kubw’igisebo yamuteje , ndetse anahishura ko hari abagabo batatu bamuhaye amafoto bambaye ubusa , bityo ko bibaye byiza bamugeraho byihutirwa nawe atarabashyira hanze.

Kugeza ubu ariko ntawuramenya neza niba uyu muntu yaba yiyahuye koko nyuma y’ubutumwa burebure yanyujije ku rukuta rwa Twitter , ari naho byose byatangiriye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button