Amakuru

Nyirarukundo waryaga amafaranga y’abagabo akabereka igitsina yahishuye ko yagerageje kwiyahura akoresheje ishuka

Kuva mu minsi ishize , izina Mamie Nyirarukundo abantu bakoresha urubuga rwa Twitter bararizi cyane , iri zina ryamenyekanye bivuye k’ubutubuzi uyu wiyita Nyirarukundo yakoreye abahungu kuri Twitter akabarya amafaraga bitamusabye izindi mbaraga.

Nyirarukundo ngo yajyaga aha amafoto abahungu y’ubwambure bwe ,nabo bakamuha amafaranga , nubwo kugeza ubu hakiri gushidikanywa niba yaba ariwe koko wabaga wafotoye ubwambure bwe cyangwa yarabukuraga kuri internet cyane ko ntanuzi neza niba ari umuhungu cyangwa umukobwa.

Nyirarukundo k’umunsi wejo hashize yari yakoresheje urubuga rwa Twitter asa nkusezera cyangwa yerekana ko ari guhura n’ikibazo cyo mu mutwe gishobora kuza gutuma afata umwanzuro ugayitse wo kwiyambura ubuzima (kwiyahura)

Uyu mukobwa nanone yifashishije urubuga rwa Twitter yavuze ko yagerageje kwiyahura akoresheje ishuka ariko bikanga , yagize ati :”Mwiriwe neza nshuti Zange, nijoro namanitse ishuka ngerageza kwiyahura biranga , Nubwo nakoze amakosa ndacyabakunda , muramuke”

Nyirarukundo utari kwakirwa kimwe , hari abavuze ko ibyo yabibye aribyo ari gusarura , ariko abandi bamubwira ko kwiyahura atariwo muti kandi ko niyo yaba umuntu umwe ariwe asigaranye umukunda ntacyo byaba bitwaye aho kwiyambura ubuzima.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button