Amakuru

Nta muntu uzongera kwinjira mukabari no mu bitaramo aterekanye irangamuntu

Gusaba ibyangombwa ku binjira mu bitaramo n’utubari byaba igisubizo ku kibazo cy’abana bagurishwa inzoga n’imyitwarire idahwitse y’urubyiruko rujyamo nkuko byagarutsweho mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagiranye na Televiziyo y’Igihugu , mu kiganiro Waramutse Rwanda.

Ni ikiganiro kibanze ahanini  ku burere bukwiriye umwana n’imyitwarire idahwitse  iri kugaragara mu bihe bitandukanye bigendanye ahanini no kugurisha inzoga abana ndetse n’imyambarire idakwiye mu bitaramo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera  akaba yavuze ko abana binjira mu tubari no mu bitaramo biterwa no kuba ntawubasaba ibigaragaza niba bujuje imyaka y’ubukure.

Yagize ati:”Ubundi usanga hari aho bashyiraho imyaka runaka mu bagomba kugura ikintu, aba na bo bakwiye kubishyiraho waba udafite imyaka 18 ntugure itike. Ikindi kuyigurisha ntibihagije ahubwo hakwiye no kugenzurwa niba uwaje mu gitaramo yujuje imyaka.”

CP John Bosco Kabera yasabye ko Police n’aba Bouncers bakwiye kujya bareba ku myaka yabinjiye mu gitaramo niba bujuje ubukure uretse uherekejwe n’umubyeyi we , ikindi hakitabwa ku myambarire y’abitabiriye igitaramo.

Izi ngamba zishobora gutangira gukurikizwa vuba

Ibi bije nyuma yaho mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto y’umukobwa witabiriye igitaramo cya TayC yambaye umwenda wagaragazaga imiterere ye bigakurura amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button