Amakuru

Niyo nkuru itazigera iva mu mitwe y’abanyarwanda/ iby’urukundo rwa Sano na Cadette rwarangiye hashize amezi atatu basezeranye

Mu ntangiriro za Kanama 2019  ,nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye hatangiye gukwirakwira inkuru y’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sano  Olivier  na Uwera Carine (Cadette) wari utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America batandukanye haciyemo amezi atatu gusa basezeranye mu mategeko .

Urukundo rwaba bombi rwari urukundo rwigaragaza , cyane ko batasibaga kugaragarizanya amarangamutima babicishije k’umbugankoranyambaga babwirana amagambo aryoheye amatwi yiganjemo ayo kudahemukirana no kubana akaramata.

Iby’urukundo rero kurya ari amayobera , nyuma y’amezi atatu gusa bombi bagiye mu Murenge gusezerana baje guhita bagirana amakimbirane ndetse birasakuza cyane , ibi byatangijwe n’amajwi yagiye hanze y’umukobwa ari kubwira uyu muhungu iby’ubuhemu bwe.

Aho yamushinjaga k’umurya amafaranga mu byukuru atamukunda , muri ayo majwi uyu mukobwa yumvikana agira ati:” “Uri umuhemu, uri umutindi, nta n’aho utaniye n’abantu bicanye. Nawe uri umwicanyi kuko wishe umutima wanjye, nta na kimwe uzigera ugeraho mu buzima bwawe ngo ugire amahoro n’ubugome ukoze bungana gutyo.”

Uyu mukobwa mubyo yashinjaga uyu muhungu harimo imodoka yari ihagaze miliyoni 13 yaguriye uyu musore yo kugendamo , ikibanza baguze akakigurisha nyuma kuri miliyoni 8 atamubajije , k’umwishyurira inzi mu byukuri atamukunda n’ibindi nk’ibyo ,byose byavugwaga ko bihagaze miliyoni 30 Frw.

Ni ibintu byasakuje mu itangazamakuru ndetse abantu batandukanye bibasira uyu musore bamutuka bavuga ko ntacyo azimarira  ndetse ko ahombye umukobwa wamwitagaho kandi amukunda.

icyakora Sano nyuma yaje nawe kuvuga ko abantu bumvise uruhande rw’umukobwa gusa bakamutera amabuye ariko nawe yari afite impamvu we yakubiye mu binyoma , aho ngo uno mukobwa yari yarigeze kwishyura amafaranga agera kuri 1 miliyoni , kugirango atagira amshusho ashyira hanze.

Avuga ko uyu mukobwa yagiye ashaka gutereta abahungu b’inshuti za Sano akabaha n’amafaranga ariko bagaca inyuma bakabimubwira , ndetse yongeraho ko umukobwa yamubeshye ko nta mwana yari afite kandi amufite.

Ibyo byose Sano yavugaga ko biri mu byatumye ahitamo gutandukana na Cadette , nyuma aba bombi bagiye muri gahunda zo gushaka uko bahana gatanya nubwo ntawigeze amanya uko byaje kurangira.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button