Amakuru

Niba umukobwa mukundana akora ibi bintu menya ko atagukunda habe na gato

Urukundo ni umukino ukinnya n’abantu babiri ariko kandi bigasaba ubwitange ku mpande zombi kubakundana , hari ubwo rero umukobwa mukundana akwigizaho nkana ,rimwe na rimwe akanga kukureka burundu kuko hari icyo agukuraho ariko nano wareba ukabona ntagaciro uhabwa.

Niba rero umukobwa mukundana ajya akora ibi bintu ngiye kukubwira umenye ko uwo mukobwa atagukunda ,ntanaho muzagera mu rukundo rwanyu kuko uretse kuba atagukunda nta nubwo uwo mukobwa akubaha ntiyazanakubaha.

  • Akwima Umwanya 

Umukobwa mukundana niba ubona nta mwanya aguha cyangwa ngo ubone arifuza kukubona  ,cyangwa ngo wenda yifuze ko mwavugana bya hato na hato menya ko uwo mukobwa ari kukubeshya urukundo kuko ubundi umukobwa wa nyawe uri mu rukundo amera nk’umusazi kandi ahora akwifuza.

  • Yanga kugendana nawe cg ko hari uwababonana

Umukiobwa mukundana niba mujya mugendana mu muhanda ukabona ntari kwifuza kugufata akaboko cyangwa ngo ubone ashaka ko hari ubabonana ,menya ko uwo mukobwa atagukunda kuko umukobwa ugukunda aterwa ishema no kumva muri kumwe mbese aba yumva ariwe uriho kuburyo niyo abonye abandi bakobwa bakureba agufata ikiganza.

  • Ahorana Impamvu

Niba ukundana n’umukobwa uhorana impamvu ku bintu mwumvikanyeho ,cyangwa se ngo mube muri kuvugana aguhe impamvu yikintu agiye gukora kitari butume muvugana menya ko atagukunda , kuko hari nkuwo muzaba muri kuvugana wumve arakubwiye ngo ngiye gusasa ubureiri turaza kuvugana! kandi ibyo akabikora hafi buri munsi.

  • Ntaguhuza n’inshuti ze cg umuryango

Umukobwa ugukunda byanyabyo akoresha uburyo bwose bushoboka kugirango aguhuze n’inshuti ze ndetse n’umuryango ,niba rero umukobwa mukundana ujya ubona nta nshuti ze akubwira cyangwa abe yari yaguhuza nazo menya ko uwo mukobwa atagukunda.

  • Nta gaciro aguha 

Niba hari igihe ujya uba urikumwe n’umukunzi wawe ukabona yigiriye muri telefone ye ,mbese ukabona ntakwitayeho ,rimwe na rimwe wanamubaza kubyo mwavuganye ukumva ntakintu abiziho ,menya ko uwo mukobwa atagukunda habe na gato .

Ibi rero ni bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umukobwa mu kundana atagukunda nkuko ubitekereza ahubwo ari kugukoresha ,shyiramo ubwenge!

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button