Amakuru

Niba Udashaka gutera Inda Dore igihe cyiza wakoramo imibonano mpuzabitsina ukoreye aho

Ukwezi kw’umugore gushingiye ku mitere y’umugore, aho udusabo  tw’intanga turekura intanga imwe gusa buri kwezi, hanyuma yabura intangangabo ngo bikore umwana iyo ntangangore yari yarekuwe igapfa. Hakaza kubaho imihango,icyo gihe bigasubira gutangira, indi ntangangore ikongera igakura ikarekurwa, bityo bityo.

Tugiye kwifashisha uburyo kukwereka neza  iminsi y’uburumbuke y’umugore, ariko  nanone ukwiye kumenya ko utayishingiraho cyane ngo ureke gukoresha ubundi burinzi mu kwirinda inda zitateguwe , cyangwa se izindi ndwara zirimo Sida, kuko yego ushobora kudasama ariko ukaba wakwandura SIDA, cyangwa imitezi n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ikindi ni uko umukobwa aba agomba kumenya byibura iminsi ye ,yifashsishije amezi atandatu akurikiranye kugirango amenye neza niba iminsi ye idahinduka kuko hari ubwo usanga iminsi ihinduka akaba atabizi cyangwa se nanone bigahinduka bitewe n’ikirere cyaho ari cg se ahantu kure yagenze bityo rero uba ugomba gushishoza.

Umukobwa rero wamaze kubara iminsi ye ,muri y’amezi atandatu twavuze hejuru adataruka uko biri kose aba azi neza ,ukwezi kwe kugizwe n’iminsi ingana cyangwa kurahinduka, kwaba guhinduka nabwo , uba ushobora kumenya ngo iminsi myinshi idahinduka ni iyihe .

Uyarangije kumenya ibyo rero k’umukobwa mukundana , ukoresha ubu buryo , ufata iminsi igize ukwezi k’umukobwa mukundana  kugufi (cyangwa se ukugira iminsi mike mu yandi magambo) ugakuramo 18. Hanyuma ugafata iminsi igize ukwezi k’umukobwa  kurekure (cyangwa se ugufite iminsi myinshi mu yandi magambo) ugakuramo 11. Niba dufashe urugero rw’ukwezi kw’iminsi 26 imikeya, uyu mukobwa akaba ajya agira n’ukwezi kw’iminsi 30 imyinshi, turafata 26-18=8; hanyuma dufate30-11=19.

icyo gihe  umukobwa mukundana iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 8, ikarangira ku munsi wa 19. Ibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore yaboneyeho imihango.

Ku mugore ufite ukwezi kudahinduka na rimwe ashobora kwifashisha ubu buryo:

Tuvuge ko umukobwa mukundana afite ukwezi kudahinduka kuburyo buri gihe iminsi ye iba ari 30 ,icyo gihe ushobora kubara muri ubu buryo butandukanye nubwo twavuze hejuru, fata iminsi ye ukuremo 14, hanyuma iminsi ye yo gusamamo ikaba ihereye imbere y’umunsi yabonye ho 3, na nyuma y’iyo minsi ho 3, akongeraho umunsi umwe umwe wo kwiteganyiriza. Ni ukuvuga ngo afata 30-14=16, noneho iminsi y’uburumbuke ye igahera kuri 16-4=12, maze ikazarangira kuri 16+4=20. Ni ukuvuga ko uyu we iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 12, ikagenda ikarangira ku munsi wa 20, wibuka ko umunsi wa mbere ari uwo umugore yaboneyeho imihango.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button