Amakuru

Ngaba abanyamakuru ba mbere bakize mu Rwanda (URUTONDE)

Uko imyaka igenda indi ikaza niko iterambere rigenda ryiyongera mu bintu bitandukanye ariko kandi tutibagiwe n’itangazamakuru , mu myaka ya kera umubyeyi yumvaga umwana agomba kwiga ibintu bijyanye n’ubuganga , kubaka n’amashanyarazi n’ibindi kugirangoo azakunde atere imbere .

Icyakora uko imyaka iri kugenda yegera imbere niko ,buri mwuga wose umuntu agiyemo awukunze urikumutunga , ibi wabihamirizwa n’abanyamakuru bari gukora itangazamakuru mu Rwanda bamaze kurikuramo agatubutse byartangiye bakagera naho bashaka gucika intege.

Muri iy’inkuru ngiye kukugezaho abanyamakuru ba mbere bakize mu Rwanda ,kandi bakijijwe n’umwuga w’itangazamakuru bari gukora kuri uyu munsi :

  • Nzeyimana Luckman (Lucky)

Uyu ni umunyamakuru wa RBA mu gisata cy’imyidagaduro , yagiye anyura mu bitangazamakuru binyuranye birimo radio isango star ,aho yakoze mu kiganiro Sunday Night , anyura kuri Royal Tv ndetse ava kuhava yerekeza kuri RBA , uyu mugabo amaze gukizwa n’itangazamakuru aho uretse kuba ari umunyamakuru kuri ubu ni n’umushyushyarugamba agakora n’ubundi bushabitsi kuruhande ariko byose acyesha itangazamakuru.

  • Irene Murindahabi

Uyu mugabo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye ,icyakora aza kumenyekana cyane ubwo yakoreraga radio isango star , nyuma yaje kuhava yerekeza ku isibo Tv ,aho kugeza ubu afite umuyoboro wa Youtube umwinjiriza agutubutse , uretse kuba ari umunyamakuru ni n’umujyanama urebererea inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas ndetse na Niyo Bosco.

  • Nyarwaya Innocent (Yago)

Uyu musore yanyuze mubitangazamakuru bitandukanye ,nyuma aza kwerekeza kuri Tv/Radio 10 ari naho yaje kuva atangiza youtube ye kugeza kuri ubu imwinjiriza agatubutse.

  • Nizeyimana Philbert (Philpeter)

Phil Peter yatangiye guhabwa umwanya no gukundwa cyane kuri radio isango star , ijwi rye ,n’uburyo yabivangaga n’inkuru adategwa byatumye akurirwa ingofero ,nyuma yaje gutangiza umuyobo wa youtube utari wakinjiramo abantu benshi , kugeza kuri ubu abivanga n’akazi ko kuvanga umuziki n’ubushyushyarugamba¬† byose abikesha itangazamakuru.

  • Sandrine Isheja Butera¬†

Ni umunyamakuru wa Radio Kiss Fm , yatangiriye ku bitangazamakuru birimo radio salus ndetse nyuma yerekeza kuri radio isango star ariyo yaje kuvaho yerekeza kuri Kiss Fm , uyu mugore itangazamakuru ryagiye rinamufungurira amayira bitewe n’ubuhanga bwe ,aho inama nyinshi zitabiriwe n’ibikomerezwa akunda guhabwa kuziyobora.

  • Julius William (Chita Magic)

Uyu musore yatangiye kumvikana cyane mu mwaka wa 2017 asubiramo amajwi y”abahanzi ,nyuma yaje kujya gukorera kuri radio contact fm ,aho yavuye yerekeza kuri Magic Fm ,aza kuhava atangiza umuyoboro wa Youtube yise chita magic , kuri ubu uyu musore yinjiza agatubutse.

  • Sabin Murungi¬†

Murungu Sabin abenshi bamuzi mu biganiro bihumuriza kandi bikanabohora imitima k’umuyoboro wa youtube , uyu mugabo winjiza agatubutse yahereye kubitangazamakuru birimo inyarwanda na igice aza kuhava atangiza umuyoboro wa youtube yise isimbi tv.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button