Amakuru

Ngaba abana babyaye ari bato bagahinduka ababyeyi , ku myaka 5 gusa yari afite inda y’amezi 5

Ntibyimvikana neza uburyo umwana ashobora gutwara undi mwana munda kandi akamubyara neza ntakibazo agize , uretse no kuba bitumvikana ariko ntibikunze no kubaho kumva inkuru nkizo kuko iheruka kuvugwa ari iyo muri 2013.

Ngiye kubagezaho Abana bagera kuri 3 babyaye bagahinduka aba mama nabo bakiri abana bo kurerwa , icyakora nanone icyo ugomba kumenya ni uko hafi aba abana bose bahurije kukuba ababateye inda barabaga babafashe ku ngufu abana ntibamenye igihe basamiye.

  • Daphne

Daphne w’imyaka 9 , mu kwezi kwa mbere itariki 27 mu mwaka wa 2013, nibwo umuyobozi w’ibitaro bya Zaquin yatangaje ko mu ivuriro rye hagaragaye umwana w’imyaka 9 wibarutse umwana muzima kandi ukomeye w’umukobwa, Ababyeyi ba Daphne batangaje ko uwamuteye inda yari umuhungu w’imyaka 17 bakundanaga, icyakora nubwo bari bamaze kwibaruka uyu muhungu yahise atabwa muri yombi ashinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina umwana muto utagejeje imyaka y’ubukure

  • Hilda Trujilo

Hilda mu mwaka w’1957  yasohowe mu mutwe w’inkuru w’ikinyamakuru cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America  , bivugwa ko umwana w’imyaka 8 gusa yibarutse umwana w’umukobwa kandi ufite ubuzima buzima , nyuma icyaje gutangaza ni uko uwari wateye inda Hilda yari mubyara we w’imyaka 22, ndetse nawe yahise atabwa muri yombi ashinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina umwana utujuje ubukure.

  • Lena Medina

Lena Medina niwe mwana wa mbere ubarurwa ku isi nkuwatwaye inda ari muto cyane kuko yari afite imyaka 5 gusa, mu mwaka w’1939 ubwo Lena yari afite imyaka 5 n’amezi atanu  ,yibarutse umwana w’umuhungu yise Gerardo , ababyeyi be bavuze ko bwa mbere bamujyana kwa muganga babanje gutekereza ko ari indwara yo kubyimba inda icyakora bageze kwa muganga babwirwa ko umwana wabo afite inda y’amezi 5 , icyakora kuri Lena we ntawigeze amenya uwamuteye inda ,ahubwo umubyeyi we (Se) yatawe muri yombi ashinjwa guhoza kunkeke uyu mwana

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button