Amakuru

Ndimbati yakatiwe gufungwa imyaka 25

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25 ku byaha akurikiranyweho birimo kunywesha umwana inzoga no gusambanya umwanya.

kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 nibwo urubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge , icyakora Ndimbati yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko atigeze ashyirwa mu bagomba gusohoka muri gereza ya Mageragere afungiyemo.

ibyaha Ndimbati akurikiranyweho ari byo icyaha cyo guha umwana inzoga n’icyaha cyo gusambanya umwana. nkuko byasobanuye n’Uhagarariye Ubushinjacyaha, tariki 9 Werurwe 2021 nibwo  Kabahizi Fridaus  yagejeje ikirego cye k’Ubugenzacyaha arega ko Ndimbati yamusambanyije akabyara abana babiri b’impanga..

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 kubera ko ibimenyetso byerekana ko yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) iteganywa n’itegeko.

Fridaus yavuze ko yamenyanye na Ndimbati biturutse k’umusore babanaga mu gipangu wari usanzwe ukora ama filime , ngo Fridaus yasabaga uwo muhungu kuzamushyira muri filime , ndetse Fridaus aza kugira amahirwe yo guhura na Ndimbati wazaga muri icyo gipangu cyane yiyemeza kumufasha .

Ngo nyuma aba bahanye numero Ndimbati yemererea uyu mukobwa ko azamufasha akinjira mu mwuga wo gukina filime ,

Umushinjacyaha yagaragaje ko Uwihoreye yaje guhura n’uwo mukobwa afite inzoga yitwa Amarula amubeshya ko atari inzoga ahubwo ari amata avanze na chocolat,  nyamara yamuhaye akarahure kamwe ahita asinda ibyakurikiyeho ntiyabimenya icyakora abyutse mu ijoro yisanga aryamanye na Ndimbati

 Ndimbati agaragaza ko uwo mukobwa yavutse ku wa 1 Mutarama 2002. mu gihe  icyemezo cy’amavuko cya Kabahizi kigaragaraza ko yavutse muri Kamena 2002

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button