Amakuru

Ndabizi inyenyeri yaka cyane mu kirere niwowe / nubu sindiyumvisha ko wagiye Yvan? Umukunzi wa Yvan Buravan

Umukunzi wa Nyakwigendera Yvan Burabyo Dushime wamamaye nka Yvan Buravan yongeye gushengura imitima ya benshi babonye ubutumwa yageneye umukunzi we ,umuhanzi Yvan Buravn hashize ukwezi yitabye Imana.

Umukunzi wa Yvan Buravan yongeye kumwizihiza amuha isezerano ryo kumukunda iteka
Umukunzi wa Yvan Buravan yongeye kumwizihiza amuha isezerano ryo kumukunda iteka

Umuhanzi Yvan Buravn yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira kuwa 17 Kanama 2022 ,aguye mu bitaro byo mubihinde , ni inkuru yashenguye benshi yaba abo mu muryango we ,abakunzi b’indirimbo ze ndetse n’abakoranaga nawe bya buri munsi n’umukunzi we.

mu butumwa umukobwa witwa Chiffa wari umukunzi wa Yvan Buravan yamugeneye yagize ati:”Uburibwe bwo kukubura sinzi ntacyo nabugereranya nabwo, ndabizi inyenyeri yaka cyane mukirere¬† niwowe , uyu munsi ndizihiza ukwezi gushize witabye Imana,nubu biracyasa nkaho bitaribyo ,ndagukumbuye Yvan kandi nguhaye isezerano ryo kugukunda iteka”

Nyuma yubu butumwa Chiffa yanyujije k’urubuga rwe rwa instagram abantu batandukanye bagiye bamuhumuriza bamubwira ko bifatanije mugahinda nawe ndetse benshi bamwibutsa ko Yvan Buravn akimukunda aho ari mu ijuru ndetse amusabira.

Urupfu rwa Yvan Buravan rwashenguye abantu benshi ndetse kugeze n’uyu munsi hari abatarumva ko ibi byababye koko , Yvan yitabye Imana asize album yise Twaje , yariho indirimbo Gusakara, Ni Yesu , Twaje ndetse na Big Time ariyo yasize asohoreye amashusho.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button