Amakuru

Mwanyise Indaya none nujuje inzu yanjye yantwaye million 170 Frw

Umukobwa ukoresha amazina ya Neema ku rubuga rwa Instagram yabyutse avuga ko ashima Imana yamushoboje kuzuza inzu yamutwaye umwanya n’imbaraga nyinshi kugirango abashe kuba ayibona irangiye uyu munsi.

Uyu mukobwa avuga ko yatangiye kubaka iy’inzu mu mwaka wa 2019 ariko icyorezo cya COVID-19 cyikaza kumubana imbogamizi ariko akiyemeza kudacika intege , Neema avuga ko abitangira byari nk’inzozi kandi byamusabye kudasinzira kenshi ari gushaka amafaranga.

Neema yageze ubwo amarira amuzenga mu maso avuga ko hari ubwo abantu babonaga amafoto ashyira kuri instagram bakamwita indaya ,nyamara afite imirimo y’indi akora kandi imusaba ingufu nyinshi ariko agahitamo kudacika intege kugirango agere kucyo yashakaga .

Avuga ko uyu munsi iyo aza kuba yarahisemo gucika intege , inzu ari kuraramo adakodesha aba atari kuyiraramo , yakomeje avuga ko hari inshuti ze nyinshi zagiye zimuvaho zinamushinja kwiyemera ariko avuga ko akenshi iyo ubaye serieu mubyo ukora abantu bakwanga ariko kandi ahamya ko ari umupango w’Imana kugirango ugere ku isezerano ryawe.

Neema yaboneyeho kuvuga ko ubu noneho yakwiyemeza kugira urugo , kuko n’umugabo wese bazashakana azaba atamusuzugura uko yishakiye , ari naho yaboneyeho gusaba abakobwa kudatuma abagabo bakize babangiriza ahazaza habo hejuru y’amafaranga yise ayintica ntikize.

Ntago uyu mukobwa yigeze atangaza aho inzu ye iherereye , icyakora ni umukobwa w’umunyarwandakazi umaze kuba ikimenyabose ku rubuga rwe rwa instagram , aho akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 200.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button