Amakuru

Miss Nishimwe Naomi arebana akana ko mu jisho n’umukunzi we Micheal /Reba uko bari bameze baterana imitoma

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomi urukundo rwe n’umunya Ethiopia Michael bamaze igihe mu munyenga w’urukundo ,bakomeje kugaragariza abakunzi babo uko urukundo rwabo rukomeje gukura uko bwije nuko bucyeye.

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Miss Naomi na Michael
Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Miss Naomi na Michael

Mu biganiro uyu mukobwa asigaye akorera ku rubuga rwa Youtube, byibanda ahanini kugaragaza imibereho ye ya buri munsi ntihashobora kuburamo uyu musore ,cyangwa impano runaka yamuhaye mu buryo butandukanye.

Miss Nishimwe Naomi yatangiye kuvugwa cyane mu rukundo na Michael ubwo bajyanaga mu isozwa ry’irushanwa rya Miss Rwanda 2022 , ndetse kuva icyo gihe uyu mukobwa ntiyigeze yongera guhisha amarangamutima afite uyu musore.

Mu kiganiro uyu mukobwa yasohoye kuri uyu wa gatanu ,tariki ya 16 Nzeri 2022 ,hagaragaramo uyu mukobwa asohokana n’abavandimwe be mu mikino ya basketball ibera muri Bk Arena ,aho Naomi aba ashyigikiye ikipe ya REG.

Icyakora iki kiganiro cyenda kurangira Miss Nishimwe Naomi agaragara yicaranye na Michael aho asanzwe afite office mu iduka rya Zoi , mu magambo menshi bavugana yiganjemo gutebya uhita ubona urukundo hagati yaba bombi , ndetse ubwo bari aho kuri Zoi uyu musore yari yazaniye uyu mukobwa indabo ndetse nyuma yabwo bahita basohoka bajya gusangira.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button