Amakuru

Miss Kellia Ruzindana wavuzwe mu rukundo na Producer Eleeeh yerekanye undi muhungu bakundana (AMAFOTO)

Kellia Ruzindana uri mu bakobwa 20 bageze mu mwiherero wanyuma w’irushanwa rya Miss Rwanda 2022, akaza no kuvugisha benshi ubwo hajyaga hanze amakuru avuga ko uyu muhanzi yaba ari umukunzi wa Producer Element  Eleeh uri mubagezweho muri iyi minsi.

Ni urukundo rwatangiye kuvugwa kuva  uyu mukobwa yakwitabira iri rushanwa ,ndetse abenshi batangira kubashyigikira bababwira ko baberanye ,icyakora nubwo babaga bashyigikiwe ndetse abakunzi babo bari  kubiha umugisha , aba bombi bakunze kubica kuruhande ariko bagahamya ko ari inshuti .

Kuwa mbere Kellia Ruzindana yasabye abakunzi be kumubaza ibibazo , abenshi bamubaze ibijyanye n’ubuzima busanzwe ariko banamubaza ku rukundo rwe na Eleement, ndetse abandi bamubaza abahanzi akunda nawe arabakundira arabasubiza.

mubamubajije ibibazo ,abenshi bagarutse kugushaka kumenya umuhungu watsindiye umutima we , icyakora nawe mukubasubiza ababwira ko ari  umuhungu mwiza ariko udashaka kujya cyane mu itangazamakuru, nubwo yasubijwe gutyo ariko abantu bari bagishaka kumenya niba koko ari Producer Element.

Hari uwamubajije ati:” Bite ukundana na Eeleee koko!?” ni ikibazo yari ahuriyeho n’abandi benshi cyakora baza no gutungurwa no kubona uyu mukobwa ahakanye aza gushimangira ko afite undi bakundana ashyira hanze ifoto bafatanye ikiganza ariko yirinda kwerekana mu maso he.

Miss Kellia Ruzindana yerekanye ikiganza cy’umusore bakundana

Kellia Ruzindana yatsindiye ikamba rya Miss Hertage (Miss w’Umuco) icyo gihe yahembwe n’uruganda rw’ikinyobwa cya Bralirwa.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button