Amakuru

Mbega inkuru y’urukundo itangaje / urukundo rwa Vania na Joseph rwabagejeje kugukora ubukwe abantu batabishaka

Buri mukobwa wese aba yumva yagira umusore mwiza bakundana umubera umugabo , rimwe na rimwe akaba umugabo bamwe bita ko yateruye ibyuma mbese ameze neza ,cyane ko abakobwa bakunda guterwa ishema no kugendana n’umsure ubona uhamye neza.

Vania na Joseph barakundana pe
Vania na Joseph barakundana pe

Siko byagenze kuri Vania kuko yiyemeje kubana na Joseph wavukanye ubumuga bwo kutagira umunwa n’akananwa , umusore waryaga yifashishije umuheha uri mu muhogo we ariko ntibyamubuza kumukunda ndetse biyemeza no kubana.

Joseph ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Truly yavuze ko ubusanzwe kuva yavuka yumvaga ntamuntu wamukunda ,yewe uretse n’uwamukunda ,yumvaga atanabona n’inshuti ,kugeza ubwo umunsi umwe yabonanye na Vanice.

Joseph iyo avuga inkuru y’urukundo rwe na Vania yifashisha telefone akandika ,ikamusomera ,cyane ko we atabasha kuvuga kuko ari nta munwa agira . yavuze ko hari umunsi umwe Vaniaamunyuraho ari imbere y’iwabo aramushuza arangije aramwenyura ,ngo ibyo byatumye Joseph bwa mbere yiyumva nk’umuntu.

Kuvugwa nabi gutereranwa ntibikuraho urukundo rwabo

Ati:”yaransekeye kandi asekaneza namwe murabibona” nyuma Joseph avuga ko Vania yakomeje kumubera inshuti rimwe na rimwe akaza kumutekera ,na nyuma yaho bagasohoka , ibi byakomeje gutuma aba bombi biyumvanamo kugeza ku itariki 26 Kamena 2020 biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

Aba bombi biyemeza kubana inshuti n’umuryango kuruhande rwa Vania barabirwanije ,ibyo byatumye biyemeza kuva Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za America aho basanzwe batuye bakerekeza Indiana Polis aba ariho bakorera ubukwe bwabo.

Ni ubukwe butigeze butahwa nuwariwe wese ,kuko aba bombi ntawigeze abatahira ubukwe ,nabo icyo bakoze arigusinya impapuro gusa bakiyemza kubana gutyo.

Kuruhande ni nako abo hafi yo kwa Joseph bamubwiraga ko Vania atamukunda ahubwo icyo akurikiye ari amafaranga nibindi ,ndetse ko azajya anamuca inyuma , icyakora Joseph avuga ko kuva muri uwo mwaka wa 2020 atarigera abona narimwe umugore we amuca inyuma

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button