Amakuru

Live mu rubanza rwa Bamporiki:Imodoka yajemo yatunguye benshi/Urubanza rurasubitswe

Mu masaha y’igitondo cyo kuwa 16 Nzeri 2022 ,Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, atangira kuburana ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke ashinjwa.

Ntihigeze hamenyekana neza igihe Bamporiki yagereye mu cyumba cy’iburanisha ,cyane ko abanyamakuru bategerereje hanze y’urukiko cyakora bakaza gushiduka babona Inteko Iburanisha yinjiye ,mu kwinjira babona Bamporiki  nawe yicaye mu Rukiko.

Bamporiki yageze mu rukiko yambaye bisanzwe ipantalo n’ikote by’umukara n’ishati y’umweru ,icyakora ahagera nta mwunganizi ku b’impamvu yavuze ko zatewe no kuba uyu munsi mu rugaga rw’abavoka hari kuba amatora bityo ko umwunganizi we atabonetse kuko nawe  yayitabiriye.

Bamporiki yaje mu modoka isanzwe ya toyota
Bamporiki yaje mu modoka isanzwe ya toyota

Akaba aribyo Bamporiki yahise atangamo  imbogamizi kumucamanza , Inteko Iburanisha  yahise yemera inzitizi zatanzwe na Bamporiki  iburanisha rihita risubikwa ryimurirwa kuwa 21 Nzeri 2022 ,ku isaha ya saa mbili z’igitondo.

Bamporiki aregwa icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo aramutse abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Src:Igihe

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button