Amakuru

Live :Ibirori byo kwi amazina abana b’ingagi ku nshuro ya 18

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 , nibwo hari kuba umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 20 , ni mu birori bigiye kuba ku nshuro ya 18 uhereye igihe mu Rwanda uwo muhango watangiriye gushyirwa mu bikorwa.

Mu minsi ishize nibwo  Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB ,rwatangaje abantu 20 bari bwite izina abana b’ingagi uko ari 20 , muri abo harimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo, ndetse n’igikomangoma cya Walles Charles .

Ibi birori byo “Kwita Izina ” biri kubera  Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’uwo muhango abatumiwe barakirwa mu gitaramo cyiswe ‘Kwita Izina Gala Dinner’ ,ni igitaramo kiribubere  ku Intare Arena ,aho kwinjira ni 30 000 RWF muri VIP na 50 000 RWF muri VVIP .

Ibi birori bikaza gususurutswa n’abahanzi nka Massamba Intore , Ruti Joel , Mike Kayihura ,ndetse na Youssou N’Dour wo muri Sénégal.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button