Amakuru

LIVE :Abarenga ibihumbi 3500 bakurikiye kuri youtube umuhango wo gusezera Yvan Buravan /Abandi benshi bari camp Kigali

Muri aya masaha y’umugoroba tariki ya 23 Kanama 2022 , mu ihema rya Camp Kigali hari kubera umuhango wo kwizihiza ,guha icyubahiro no gusezera k’umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu buhinde aho yarimo yivuriza.

Uyu muhango wateguwe ahanini biturutse k’unshuti n’umuryango ndetse n’abakunzi b’umuhanzi Yvan Buravan ,byumwihariko abahnzi n’abanyamakuru babanye nawe mu buzima bwa buri munsi mu kazi no mu bindi bikorwa bitandukanye.

Mu masaha y’umugoroba abantu bari benshi bagana muri Camp Kigali

Ku rubuga rwa Youtube uyu muhango ukurikiwe n’abarenga ibihumbi 3000 , mu gihe ihema rya Camp Kigali naryo ryakubise rikuzura abantu baje guha icyubahiro Yvan Buravan , ndetse muri Camp Kigali hashyizwe igipapuro kinini cyashyizweho ifoto ya Yvan Buravan aho abantu bari kumubwira amagambo abari kumutima bifashishije urwo rupapuro.

Urupfu rwa Yvan Buravan rwababajue abanyarwanda benshi ,ndetse benshi bashengurwa no kuba uyu muhanzi yari akiri muto , Yvan Buravan yitabye Imana asize akoze Album yise twaje yari yiganjemo indirimbo ziramya zigahimbaza Imana ndetse nizishishikariza abantu gukundana.

Umuhango wo kumuha icyubahiro wawukurikira inyuze Hano 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button