Amakuru

Kwizera washyingiranywe na Mukaperezida yarafunguwe!?

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 , nibwo Kwizera Evariste washakanye na Mukaperezida umurusha imyaka 27 , yatawe muri yombi ubugira kabiri nyuma yo gucyekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.

Ni Nyuma yuko no mu mwaka wa 2019  yari yatawe muri yombi  akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwana w’imyaka 15 y’amavuko , ndetse nyuma yaho yaje gukatirwa gufungwa imyaka 10 , icyakora aza kurekurwa yagizwe umwere.

Muri Mata , uyu mwaka Kwizera yongeye gutabwa muri yombi  nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gishari, Muhinda Augustin yabihamirije ikinyamakuru Igihe , avuga ko Kwizera yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa gatatu akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga mu kabari.

Kwizera byavugwaga ko yatawe muri yombi nyuma yuko umukobwa wamukoreraga yatanze ikirego avuga ko Kwizera yamusanze aho arara akamusambanya ku gahato , bituma RIB nayo ihita ijya k’umuta muri yombi , aho yahise acumbikirwa kuri  sitasiyo ya Kigabiro mu gihe iperereza ku byaha yarakurikiranyweho ryari rigikorwa ngo hakusanywe  amakuru.

Kwizera yamenyekanye cyane mu mpera z’ukwezi kwa  Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n’umugore witwa Mukaperezida , wamurushaga imyaka 27, kuko icyo gihe yari afite imyaka 21 ari nabwo agisoza amashuri yisumbuye, mu gihe Mukaperezida yari afite 48 , nubwo umukobwa we yavugaga ko afite 50.

Kwizera bwa mbere atabwa muri yombi , hari hashize amezi atatu gusa ashyingiranywe na Mukaperezida , ariko icyo gihe akaba yaravugaga ko ari abashaka k’umwicira ubukwe , kugeza ubu ntiharamenyeka niba icyaha Kwizera yari akurikiranyweho cyaramuhamye, cyangwa yararekuwe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button