Amakuru

Knowless n’ibindi byamamare byitabiriye ubukwe bwawa munyamakuru wa B&B Fm Umwezi /Yarize cyane mbega ibirori byiza (AMAFOTO)

Umunyamakuru kazi mu gisata cy’imikino kuri B&B Fm Umwezi  Clarisse Uwimana  uzwi kukazina ka Clara Mama yakoze ubukwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022 bwitabirwa n’ibindi byamamare bitandukanye birimo umuhanzikazi Butera Knowless ndetse na Evelyne Umurerwa.

Clarisse Uwimana yarushinze n’umusore bamaze igihe mu rukundo

Clarisse Uwimana yarongowe na Kwizera Bertrand Festus bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo ndetse mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Kamena 2022,yasabye Clarisse Uwimana kumubera umufasha  ,nyuma yaho tariki ya  18 Kanama 2022 , aba bombi basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Evelyne Umurerwa yabaye Marrain wa Clarisse Uwimana

Uwimana Clarisse, ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

Clarisse Uwimana yarongowe

Ibirori byo  Gusaba no gukwa byabereye mu mujyi wa Kigali saa tatu ku  i Rebero muri Heaven Garden, imbere y’Imana bazasezeranira Sainte Famille n’aho abatumiwe bakirirwa muri Heaven Garden, Ni ibirori byitabiriwe n’abanyamakuru biganjemo aba RBA ndetse n’abahanzi barimo na Massamba Intore wanaririmbiye abageni , n’umuryango mugari wa B&B Fm

Knowless yitabiriye ubukwe bwa Clarisse Uwimana

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button