Amakuru

KNC yemereye abakobwa bibizungerezi (Slay Queen) bazitabira umukino wa Gasogi inzoga zihenze /anavuga ko bakwiriye ibirenze buri gihe

Umushoramari ,akaba umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United ndetse na Tv na Radio 1 Kakooza Nkuliza Charles uzwi cyane nka KNC yemreye abakobwa bibizungerezi , abo dukunze kwita Slay Queen ibyo kunywa bihenze birimo n’inzoga zihenze kubazitabira umukino wa Gasogi.

ABA Slay Queens bashyizwe igorora ku mukino wa Gasogi United

Ibi yabitangarije umukiganiro Zirarashe gisanzwe kinyura kuri Tv 1 ,aho uyu muherwe yagize ati:” Aba Slay Queens aho muri hose mugure Jersey ya Gasogi ,nimurangiza muzaze kuri match (umukino) wa Gasogi uzayihuza na Etincelles tuzabategurira umwanya wa VIP kandi igice cya mbere kirangira mufite uburenganzira bwo kujya muri Rounge mukanywa Champagne”

KNC umuyobozi mukuru wa Gasogi United

Icyakora Knc ageze aho yavuze ko hari ubwo umu slay queens ashobora kuba adakunda inzoga bityo ko nawe afite uburenganzira bwe ,ndetse nawe batamwibagiwe , yagize ati”Ariko wenda hari Slay Queen udakunda Champagne ariko hazaba hari n’ibindi , uyu munsi wa none ntago abantu bagomba gufata aba slay Queen uko bishakiye nimuze mwigaragaze”

Ubwo yavugaga ibi , yunzemo ahishura ko umukobwa wambaye umwambaro uri mwibara rya Orange risanzwe ariryo ryambarwa n’ikipe ya Gasogi ntakabuza yaba aberewe .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button