Amakuru

King James yakoreye mu ibanga imihango y’ubukwe muri America ku mukobwa yahawe na Meddy

Ruhumuriza James wamamaye nka King James mu muziki nyarwanda yakoreye ibirori by’ubukwe bwe muri Letza Zunze Ubumwe za America mu ibanga rikomeye ,ku mukobwa bivugwa ko yahawemo pass (yahujwe ) n’umuhanzi w’inshuti ye magara Meddy.

King James yakoreye ibirori muri America

Amakuru ahari avuga ko mu byumweru bibiri bishize uyu muhanzi aribwo yakoreye ibirori bikomeye byo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’amategeko n’ umukobwa usanzwe afite ubwene gihugu bwa America ariko akaba umwiraburakazi , aho yamumenye bahujwe na Meddy.

Ngo King James yahisemo gukorera ibirori by’ubukwe bwe muri America kuko atifuzaga ko bijya cyane mu itangazamakuru , King James yavuye mu Rwanda avuga ko agiye kuririmbira abantu muri America ariko mu byukuri ubukwe ari ubwe.

King James yagiye avuga ko agiye kuririmbira mu bukwe bw’inshuti ye

Ngo icyo gihe abo mu muryango wo kwa King James bakurikiraniye ibirori kuri murandasi ndetse banakurikiza ubusabe bwa King James bwo kubigira ubwiru ibirori by’ubukwe , ibi birori bya King James byitabiriwe n’inshuti ze zahafi zirimo umunyamakuru Ernesto Ugeziwe , Cedru , Tity Thiery ndetse na Meddy.

King James na Meddy basanzwe ari inshuti zakadasohoka

Amakuru avuga ko ibirori bisanzwe byo gusezerana imbere y’Imana bizaba muri iyi weekend bikabera mu gihugu cy’ububiligi ,aho King James ari kubarizwa kuri ubu .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button