Amakuru

Kicukiro : Uruhinja rwamaze amasaha 10 mu mwoho w’umusarani rukurwamo ari ruzima

¬†Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro. niho umukobwa uri mukigero cy’imyaka 21 wakoraga mu rugo yabyariye umwana ,aza kumujugunya mu musarani ahita atoroka kugeza kuri ubu akaba ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Uyu mukobwa niwe wagerageje kujugunya uruhinja mu musarane
Uyu mukobwa niwe wagerageje kujugunya uruhinja mu musarane

Umukobwa wakoraga akazi ko murugo ,kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Nzeri 2022 mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye nibwo yakoze iri sanganya ajugunya umwana mu musari ,

Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe ivuga ko , uyu mukobwa ngo bicyekwako yabyaye umwana mu rukerera agahita amuta mu musararni akigendera kuko abakoresha be babyutse hagana saa kumi n’imwe za mu gitondo bagasanga uyu mukobwa ntawuhari ,ahubwo kuburiri yararagaho hariho amaraso.

Uyu mwana wari wajugunywe mu musarani yaje gukurwamo hagana saa munani n’iminota 40 ari muzima ,ahita ajyanwa kwitabwaho n’abaganga , uyu mukobwa wakoze aya mahano biravugwa ko yari afite imyaka 21 ,akomoka mu Karere ka Huye.

Inzego z’umutekano zanagize uruhare runini mukurokora uyu muziranenge z’ifatanije n’abaturage , nyuma yo kurokora umwana ,harashikishwa uyu mukobwa witwa Iradukunda Josiane¬† wari wakoze aya mahano.

Inzego z'umutekano zagize uruhare runini mukurokora uru ruhinja
Inzego z’umutekano zagize uruhare runini mukurokora uru ruhinja

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button