Amakuru

Judith wari umugore wa Safi Madiba yahishuye ko yatwise inda y’umwana wabo ikavamo / ngo arambiwe abamubwira ko ari mubi

Niyonizera Judith yahishuye ko yatwitiye umwana umuhanzi Niyibikora Safi wamenyekanye mu muziki nka Safi Madiba ariko umwana wabo akaza kuvamo bitewe n’ibibazo by’umubiri .

Ibi Judith yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Murindahabi Irene ku muyoboro wa Youtube wa MIE Empire , Judith ibi yarabikomeje kubakunze kuvuga ko ashaje ndetse yaba mu byukuri atanakibasha kubyara .

Judith yahishuye ko yatwitiye Safi Madiba ariko inda ikavamo
Judith yahishuye ko yatwitiye Safi Madiba ariko inda ikavamo

aha Judith yagize ati: nagize inda ,ngira miscarriage mbura umwana mbura umwana ” aha nibwo umunyamakuru Irene yahise amubaza niba uwo mwana yaba¬† yari uwa Safi undi asubiza ntakujijinganya agira ati :”Yego”

Judith muri kino kiganiro yongeye kuvuga ko atibaza impamvu abantu bata umwanya bamubwira ko ari mubi kandi we abibona neza ko ari mwiza , yagize ati:” nkiyo umuntu aje akambwira ngo ndi mubi<<< ariko Irene (ahamagara) ubu witonze ukandeba ubu ndi mubi hehe!?”

Judith yavuze ko ari mwiza abamwita mubi bata inyuma ya Huye

Aha nabwo yaboneyeho yibutsa abanamubwira ko ari umukecuru ashaje ko kuriwe yumva ntacyo abaye ,ibyo abandi bavuga atabyitayeho ,kuko uta umwanya amubwira ibyo aba ataye inyuma ya Huye (akorera ubusa). yagize ati :umuntu ujya muri comments(ahatangirwa ibitekerezo ) akambwira ko ndi mubi , I’m Beautifull(ndi mwiza)>”

Judith yageze mu Rwanda mu mpera ziki cyumweru gishize avuye mu gihugu cya Canada aho asanzwe atuye ,ari naho Safi aba nubwo batabana

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button