Amakuru

Israel Mbonyi ari mu bahanzi bari buririmbe mu ijoro ryo kwibuka Nyakwigendera Yvan Buravan

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Kanama 2022 , nibwo hateganijwe umuhango wo kwibuka no guha icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana aguye mu bitaro byo mu gihugu cy’Ubuhinde aho yari yaragiye kwivuriza Cancer y’urwagashya.

Urupfu rwa Yvan Buravan rwashenguye abantu batandukanye mu Rwanda byimwihariko abahanzi bari bahuriye n’uyu muhanzi mu ruganda rumwe rw’imyidagaduro , nyuma yuko byagiye bisabwa n’abakunzi ba Yvan Buravan ko habaho ijoro ryo kumuha icyubahiro ibi niko byaje kugenda.

Uyu mugoroba ukaba washyizweho , aho abantu batandukanye bari buhurire Camp Kigali aho bari buze gukurikirana ubuhamya ku muhanzi Yvan Buravn , ariko kandi nanone rikaba n’ijoro ryo kumwizihiza¬† no kumusezera bamuririmbira.

Abahanzi batandukanye barimo Ariel Wayz , Yverry , Israel Mbonyi baraza gusubiramo indirimbo za Yvan Buravan  , aho nka Israel Mbonyi afatanije na Prospel Nkomezi baraza gusubiramo indirimbo ni Yesu , indirimbo yari kuri Album yanyuma Twaje ya Yvan Buravan.

Israel Mbonyi araririmba indirimbo ni Yesu ya Yvan Buravan

Yvan Buravan yitabye Imana mu ijoro ryo ku 17 Kanama 2022 , akazashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2022.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button