Amakuru

Inzego z’umutekano zarashe ibisambo bihita bihasiga ubuzima

Mu karere ka Ruhango ,Umurenge wa Byimana, mu kagari ka Kirengeri haravugwa inkuru y’ibisambo byarashwe n’inzego z’umutekano nyuma yuko zari zarazenegereje abaturage zibambura abandi zikababahohotera.

Ibisambo byarasiwe muri Ruhango

Ahagana saa cyenda n’iminota icumi z’ijoro ngo nibwo abaturage bumvise urusaku rw’amasasu ,icyakora ngo bahita batekereza ko ari ibisambo byari byarajujubije abaturage bibaka ibyabo birashwe , ngo ni nako baje kumva iyo nkuru koko bucyeye.

Abaturage batandukanye baganiriye na Btn Tv dukesha iy’inkuru

Inkuru dukesha Btn Tv ivuga ko ngo ibyo bisambo byajyanwe kwerekana aho byahishaga,ibyo bambuye abaturage mu bihuru biri hafi y’umuhanda wa kaburimo ariko ngo byahagera bigashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Abaturage babwiye Btn Tv , ko bamaze kujujumbya n’ibisambo biteza umutekano mucye , kuko ngo kugeza kuri ubu hari kubarurwa moto zigera kuri enye zaburiwe irenegero muri ako gace , Abaturage baboneye gusaba ubuyobozi bw’Akarere kugira icyo bukora k’umutekano mucye irangwa muri uwo Murenge.

Inkuru ya  Btn Tv Rwanda ,wayireba inyuze hano

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button