Amakuru

Indaya ikebesheje urwembe itama rya mugenzi we/Uko bigenze

Indaya ebyiri zitunzwe n’umwuga wo kwicuruza mu Kagali ka Munanira ya 2 ,Umurenge wa Nyakabanda ,akarere ka Nyarugenge zatemanye zipfa inzoga yo mu bwoko bw’urwaga igura afaranga y’u Rwanda 500,

Ngo ubwo aba bagore bari mukabari umwe muri bo yanyweye ku nzoga ya mugenzi we undi atabishaka bituma arakara ajya kugura urwembe  mu iduka ryari hafi aho, ubwo yavaga kugura urwembe mugenzi we yabibonye yimukira mu iduka ryari hafi ahoo.

Icyakora iyo ndaya yari yarakaye yabwiye abacururiza muri iryo duka ko nibaramuka badasohoye uwo mugore wamunywereye ku nzoga ari bumenagure ibintu byose , ibi byatumye abacuruzi bahitamo kumusohora undi amukebesha urwo rwembe yari avuye kugura kw’itama ndetse no mu mutwe.

Abaturage bavuga ko izi nzoga zinkorano zidaciwe byatuma umutekano uba muke

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button