Amakuru

Imyaka itatu irashize umuhanzi Niyo Bosco arijije Aline Gahongayire n’abanyarwanda bamenye impano imurimo

Imyaka itatu irirenze abanyarwanda bamenye impano idasanzwe iri mu muhanzi Niyo Bosco ,akaba umwanditsi mwiza w’indirimbo haba izo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izisanzwe izo abantu benshi bakunze kwita iz’isi.

Impano ya Niyo Bosco yamuritswe bwa mbere n’umunyamakuru akaba n’umujynama w’uyu muhanzi Murindahabi Irene , icyo gihe byari binyuze kurubuga rwa youtube rwa The Choice Live yamukoreshejeho ikiganiro cya mbere.

Niyo Bosco yahuje cyane na Aline Gahongayire bahura bwa mbere
Niyo Bosco yahuje cyane na Aline Gahongayire bahura bwa mbere

Ubwo bahuraga bwa mbere bakoranye ikiganiro ,Niyo Bosco wumvaga afite impano yabwiye uyu munyamakuru ko akunda byakadasohoka umuhanzi Aline Gahongayire ubarizwa mu gisata cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Icyo gihe umunyamakuru Irene Murindahabi yamwemereye kumuhuza n’uyu muhanzikazi kuko yumvaga Niyo Bosco afite impano kandi anakunda by’umwihariko Aline Gahongayire , gahunda yabaye gahunda kuri Irene Murindahabi¬† ndetse asohoza umugambi we.

Irene yaje kuzana Aline Gahongayire ndetse Niyo Bosco amusubiriramo nyinshi mu ndirimbo ze ,ibyaje gutuma Aline Gahongayire asuka amarira kubwo gutangwa n’impano ya Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona .

Kuva icyo gihe n’abanyarwanda barushijeho gukunda uyu musore ndetse umunyamakuru Irene Murindahabi yiyemeza kumufasha uko byagenda kose , niko gutangira gukora , indirimbo ya mbere iba Ubigenza ute

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button