Amakuru

Imyaka 27 muri gereza azira ubusa ! Ibyabaye kuri John birababaje cyane

Ibaze kugufungwa imyaka 27 yose ubizi neza  ko urengana ndetse n’ugufunze abizi neza ko urikurengana!? ibi nibyo byabaye kuri John wamaze igihe muri gereza azira ubusa atazi ngo ni iki mu byukuri arikuzira nk’umuntu

Inkuru itangira mu mwaka 1991  mu kwezi kwa munani (8) ku itariki 14 , nibwo Johnn Bunn umunyamerica w’umwirabura yatawe muri yombi ashinjwa urupfu rw’umugabo witwaga  Robert Crosson ,John ngo yabonye atabwa muri yombi ariko atazi icyo ari kuzira, yewe nuwo mugabo wapfuye atamuzi.

John  Bunn  yamaze imyaka 27 afunzwe azira ubusa
John Bunn yamaze imyaka 27 afunzwe azira ubusa

Ubwo umugenzacyaha witwa Louis Scarcella wakoreraga Police ya New York  yamujyanaga ngo yabwiye John Bunn ko natavuga ibyo ashaka atari bwongere kubona umuryango we, ndetse ngo icyo gihe yanamubwiye ko umwana wari inshuti ye bari bumukubite ku gukuta bakamwica.

Bunn ngo yemeye icyaha atakoze ariko aziko ari burenganurwe nihakorwa iperereza ryimbitse , siko byaje kugenda kuko Bunn yahamijwe icyaha cyo kwica ,icyo gihe yari afite imyaka 14 , akatirwa gufungwa imyaka 17 , iyo mwaka yarayirangije icyakora ngo mugufungurwa avuka agomba nubundi gusukura izina rye kugeza abaye umwere.

Ababyeyi be bararize ubwo yakurwagaho icyaha
Ababyeyi be bararize ubwo yakurwagaho icyaha

Bunn yarabikoze bimutwara nabyo imyaka 11 , kugeze hakozwe iperereza agasanga ari umweree, izina rye rirasukurwa , Bunn yashimye Imana ndetse Leta imuha impozamarira ingana na miliyari 7.4 , kuva icyo gihe Bunn ni icyamamare ndetse yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye anandika n’ibitabo byagarukaga ku nkuru y’ubuzima bwe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button