Amakuru

Impanuka ikomeye y’ikamyo yari itwa Petrol yahitanye ubuzima bwa bantu benshi abandi barakomereka/ Petrol iramenaka yuzura umuhanda(AMASHUSHma O)

Imodoka yo mu bwoko bwa Voiture yagonganye n’imodoka yari itwaye ibikomoka kuri petrol,abari mu modoka bitaba Imana ndetse igikamyo kinagwira abandi bari mu nyengero z’umuhanda , bamwe bitaba Imana ,abandi barakomereka mu buryo bukabije, mu gihe Petrol yari itwaye yamenetse igashira indi abaturage bakayivoma.

Abaturage bari benshi ku muhanda
Petrol yamenetse yuzura umuhanda

Inkuru dukesha ikinyamakuru Viral Trunk  cyandikirwa mu gihugu cya Kenya , ivuga ko ku munsi wejo aribwo impanuka ikomeye yabereye mu muhanda munini wo mu ntara ya Nakuru County mu gihugu cya Kenya ihitana abantu benshi abandi barakomereka.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko iyi mpanuka ije isanga izindi zirenze imwe muri iki gihugu zahitanye ubuzima bwa bantu mu cyumweru kimwe gusa, ari naho iki kinyamakuru cyahereye gishinja abashoferi bo muri Kenya ,uburangare n’ubusinzi bikavamo impanuka zihitana abiganjemo urubyiruko.

Police ishinzwe umutekanoo wo mu muhanda muri Kenya yagerageje gutabara abari bagwiriwe n’igikamyo , ariko kandi inibutsa abashoferi kurushaho kwitwararika igihe batwaye ibinyabiziga byabo .

Kanda hano urebe uko byari bimeze 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button