Amakuru

Impanuka ikomeye yahitanye abakobwa b’imyaka 14 na 15 ,n’abandi bahungu 2

Impanuka ikomeye yahitanye abakobvwa b’imyaka 15 na 14 ndetse n’abahungu bari mu kigero kimwe cy’imyaka 15 na 16 , undi mugenzi babo barikumwe ari nawe wateje impanuka arakomreka bikomeye ajyanwa mu bitaro byari hafi aho.

Inkuru ivuga ko umwe muri abo bana yari atwaye imodoka akaza kurenga umuhanda akagonga igiti imodoka ikangirika bikomeye kuburyo uwabashije kurokoka ari umwe gusa , icyakora n’ubwo yabashije kurokoka amakuru avuga ko agomba gutabwa muri yombi namara koroherwa.

Impanuka bakoze yari ikomeye
Impanuka bakoze yari ikomeye

Inkuru dukesha ikinyamakuru cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America ivuga ko uyu musore wahoze wigana n’abana bapfuye yari yabatwaye yanyweye ibisindisha bikabije ari nabyo byabaye intandaro y’impanuka yaburiyemo ubuzima inzirakarengane.

Ababyeyi baba bana bavuga ko hakwiye ubutabera kuwateje impanuka ,ngo kuko kimwe cyo ari uko yari yabatwaye ntaburenganzira ,anywa ibisindisha ,barapfa we ntiyapfa, bityo ko ibyo byose akwiye kubiryozwa uko byagenda kose.

Aba bana bari basanzwe biga mu kigo cy’amashuri cya Picton High School and Superintendent, abitabye Imana ni Antonio Desisto, Summer Williams, Tyrese Bechard and Gabriella McLennan bari mu kigero cy’imyaka 14 ,15 na 16 .

Inkuru y’urupfu rwaba bana ababyeyi babo bayimenyeye ku mbuga nkoranyambaga, uwitwa  Mary Pace  wabonye impanuka iba  yabwiye ABC Net News ko kuva mu myaka 38 amaze ku isi aribwo yabona impanuka iteye ubwoba ngo kuko utabashaga kumenya imbere cg inyuma himodoka

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button