Amakuru

IMISHAHARA Y’ABAYOBOZI BAKURU B’IGIHUGU N’IBYO BAGENERWA NA LETA BURI KWEZI

Ni kenshi abaturage baba bibaza ngo ese Minisitiri cyangwa umuyobozi runaka ahembwa amafaranga angana gute buri kwezi !? ibyo byose bijyana n’amatsiko y’andi kubuzima bwite bw’abayobozi bakuru mu gihugu.

Uyu munsi twifuje kubagezaho uko imishara y’abayobozi ingana ndetse n’ibyo bagenerwa na Leta bya buri kwezi mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi , duhereye rero ku ishusho y’imishahara y’abayobozi b’ibigo bitandukanye bya Leta ,,,

Turaza gushingira ku byasohotse mu iteka rya Minisitiri w’intebe No 92/03 rihindura kandi ryuzuza iteka rya Minisitiri w’Intebe 53/03 ryo kuwa 14 Nyakanga 2012 , iri rikaba rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu butegetsi bwite bwa Leta.

Iriteka ariko byumvikane neza ko ari iryo mu mwaka wa 2013 , ibi bikaba bivuze yuko rishobora kuba ryarongewe mu buryo butandukanye , aha rero imishahara ikaba yaba yarazamutse nubwo ataba ari amafaranga menshi yongeweho.

Mukuvuga ino mishahara rero reka duhere k’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB, aho agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda , miliyoni 2 n’ibihumbi 656 ,658 Frw buri kwezi.

Umunyamabanga uhoraho w’Urwego Rw’Umuvunyi ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 828 , 988 Frw buri kwezi.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa Commission y’Ubumwe n’Ubwiyunge agenerwa umushahara mbumbe ungana na miliyoni 2 ibihumbi 110, 950 Frw bur kwezi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Commission y’Amatora , agenerwa umushahara bumbe ungana na Miliyoni 2, ibihumbi 110 , 950 Frw buri kwezi.

Umuyobozi mukuru w’ikigo Ngenzuramitwarire RURA ,ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga miliyoni 2 , ibihumbi 110 , 950 Frw buri kwezi.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ,ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga miliyoni 2 , ibihumbi 855 ,286 Frw .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Commission Ishinzwe Umurimo n’Abakozi,ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga miliyoni 2 , ibihumbi 110 ,950 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Commission y’Igihugu y’Abana ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga miliyoni 1 , ibihumbi 330, 080 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore , agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga miliyoni 1 , n’ibihumbi 300, 080 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’Igihugu y’itangazamakuru , agenerwa umushahara mbumbe w’amafaranga miliyoni 1 n’ibihumbi 330 , 080 Frw.

Aha twavuga ko abayobozi bose bakuru b’ibigo bya Leta , bakaba bagenda bagenerwa ibintu bitandukanye bibafasha kuzuza inshingano zabo , aha twavuga amafaranga y’itumanaho , ay’urugendo ndetse n’ibindi.
Aba Senateri mu Rwanda bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana na miliyoni 1 ibihumbi 847 ,609 Frw , ni mugihe kandi aba Depite bagenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana na miliyoni 1 n’ibihumbi 774 ,540 Frw.

Aba Perezida ba Commission muri Sena ndetse n’umutwe waba Depite bongerwa buri wese kumushahara Mbumbe , amafaranga ibihumbi 35000 Frw , mu gihe Aba Vise Perezida bizi Commission bongerwaho ibihumbi 30000 Frw kuri buri wese .

Aba Senateri n’Aba Depite ,bagenerwa buri wese ibindi bintu bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe , birimo amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi 250,000 Frw , Ni mugihe Perezida ndetse na Vise Perezida ba Commission bagenerwa buri wese amafaranga angana n’ibihumbi 70,000 byitumanaho rya telephone.

Aba Guverineri b’intara ndetse n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe wa miliyoni 2 n’ibihumbi 434 ,613 Frw , buri wese kandi agenerwa ibindi bintu bimufasha gukora imirimo birimo amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi 400,000 Frw n’amafaranga yo kwakira abashyitsi ibihumbi 300,000 fRw buri kwezi.
Icyo wamenya ni uko abayobozi bose imishahara iba ijya kungana , uretse ibindi bagenerwa kuruhande bibafasha kunoza akazi , birimo ko umuyobozi wese ushyizwe ahabwa amafaranga angana na miliyoni 5 zo kugura ibikoresho byo mu nzu n’ibindi.

Dusoza ariko aha ntitwigeze tuvuga umushahara w’Umukuru w’Igihugu , nabyo tuzabibagezaho mu nkuru zacu zitaha, ushobora no kuduha igitekerezo kuzindi nkuru wifuza ko tubagezaho.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button