Amakuru

Ikamyo yari itwaye Lisansi yaturitse ihitana abantu bagera ku munani abandi barakomereka

kuri uyu wa 14 Nzeri 2022 nibwo Abantu umunani bapfuye abandi 20 barakomereka biturutse ku mpanuka yatewe n’iturika ry’imodoka y’ikamyo yari itwaye lisansi, ibi byatngajwe kuri wa kane tariki ya 15 Nzeri 2022 bitangajwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze .

Ni impanuka yabereye muri RDC muri  teritwari ya Madimba muri Kongo Central ,aho ikamyo yari yikoreye Lisansi yahirimye abaturage bakihutira kujya kuvoma iyo lisansi ari nabwo yaje kubaturikana ,abandi bagatwikwa n’umuriro bakajyanwa mu bitaro biri i Kinshasa.

Nyuma y’iyi mpanuka aho yabereye umuhanda waho wamaze amasaha menshi utari nyabagerwa icyakora ku mugoroba wo kuri uyu wa kane abantu bongera kwemererwa kuwukoresha nubwo  ibirimi by’umuriro  byari bigisohoka muri iyo kamyo yaturitse.

Si ubwa mbere impanuka nk’iyi ibaye kuko mu mwaka wa 2018 abantu barenga 30 muri RDC bapfuye muri ubu buryo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button