Amakuru

Ibyishimo ni byose kuri Nakam n’umugabo we Dominic bitegura kwibaruka umwana wabo w’imfura

Nakam na Dominic bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo wimfura ,nyuma y’igihe kirekire bamutegereje , ni mubutumwa batangarije abakunzi babo bifashishije urubuga rwa youtube basanzwe banyuzaho ibiganiro byabo.

Dominic na Nakam bamaze igihe mu munyenga w’urukundo , urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2018 nibwo rwatangiye kumenyekana , ahanini byari bitangijwe n’ibiganiro bakoraga ku rubuga rwa youtube bijyanye no kwigisha abantu uburyo bwo gufatana neza cyangwa kwita kuwo ukunda igihe umufite.

Domiinic na Naka bari mu byishimo
Domiinic na Naka bari mu byishimo

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 muri gashyantare nibwo Dominic yari yasabye naka kumubera umufasha ,undi abyemera atazuyaje , hari mu muhango bakoreye mu gihugu cya Mexico , mu butumwa Naka icyo gihe yatambukije ku rubuga rwe rwa instagram yavuze ko ari umunyamahirwe kugira umugabo umukunda akanamubera inshuti bakaba bagiye kumarana ubuzima busigaye.

Yagize ati:”navuze yego , ndacyari mu bicu bya 9 ,simbyiyumvisha neza uburyo ngiye kumarana ubuzima busigaye n’inshuti yanjye yakadasohoka,”

Dominic na Naka bari bahuye n'ibibazo mu minsi yashize byo kubwirwa ko batazabyara
Dominic na Naka bari bahuye n’ibibazo mu minsi yashize byo kubwirwa ko batazabyara

Mu biganiro byinshi bakunze kunyuza kurubuga rwabo rwa youtube na tiktok ntibahwema kugaruka kurukundo bafitanye ndetse rwagiye ruzamo kwihanganirana ,kugeza ubwo bamaze igihe bategereje gutwita ariko bikanga bagakomeza kwihanganiraga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button