Amakuru

Ibintu 3 bikomeye Kimenyi Yves yakundiye Miss Muyango Claudine wamukundiye mu bihe bikomeye

Umukinnyi mu izamu rya Kiyovu Sports  Kimenyi Yves ni umubyeyi w’umwana w’umuhungu yabyaranye na Miss Muyango Claudine , witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda akaza kwegukana ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza kurusha abandi (Miss Photogenic).

Miss Muyango yatangiye kuvugwa cyane mu rukundo na Kimenyi Yves mu mpera za 2019 , ni nyuma yuko uyu muzamu yari avuye mu bihe bitoroshye ,ubwo hashyirwaga amashusho ye hanze yambaye ubusa inkuru ikaba inkuru ku kiswe ifirimbi.

Hari impamvu zikomeye zituma Kimenyi Yves akunda urudasohoka Miss Muyango
Hari impamvu zikomeye zituma Kimenyi Yves akunda urudasohoka Miss Muyango

Ibyo byatumye uyu mukinnyi anyura mu bihe bitoroshye icyakora aza kumenyana na Muyango , yiyemeza gutuma uyu mukinnyi yongera kubahwa no gukunda cyane ko byasaga nkaho inshuti ze n’;abafana be bari bamushizeho.

Aba bombi urukundo rwabo rwatangijwe n’ibiganiro bito bagiranaga kuri phone ariko kandi bakanafashanya mu buzima bwa buri munsi , burimo no kwibutsanya gusenga mu masaha y’ijoro nkuko bigeze kubitangariza umunyamakuru Irene Murindahabi mukiganiro bagiranye .

Kimenyi Yvess na Miss Muyango batangiye gukundana 2019
Kimenyi Yvess na Miss Muyango batangiye gukundana 2019

Aba bombi bajyaga baryamye bavuganye ariko kandi byagera mu gicuku i saa cyenda z’ijoro umwe akabyutsa undi ngo basenge , ibyo byagiye bikomeza urukundo rwabo kugeza biyemeje kubana nk’umugore n’umugabo.

Hari zimwe mu ngingo mu byukuri ntagushidikanya zatumye Kimenyi Yves akundira Muyango , kandi akamunambaho kugeza babaye ababyeyi:

  • Kumukundira mu byago 

Si buri mukobwa washikama ngo akunde umusore mu byago nk’ibyo Muyango yakundiyemo Kimenyi , yewe hari abakobwa benshi uzumva bavuga ngo sinkunda umuhungu utiyubaha , kuburyo hari nuwakwanga ishati yawe iguyeho ibyo kurya gusa, Muyango rero yakundiye Kimenyi mu minsi mibi yarimo kandi yongera kumuhesha agaciro ,ibi byonyine biroroshye ko byatuma Kimenyi atifuza no kureba undi mukobwa ukundi.

  • Ni Umukozi 

Abazi Muyango cyangwa abamubona ku mbuga nkoranyambaga barabizi neza ko uyu atari umukobwa ubaho yifotoza gusa kuko ubona akora hirya no hino ashakisha kugirango yunganire umugabo we , bitandukanye n”abandi bakobwa bubu , bifuza abagabo babaha byose ubundi bo akazi kabo kakaba gusoka n’inshuti zabo, ibi rero ni iyindi mpamvu yo gutuma Kimenyi atareba hirya.

  • Azi kubana 

Abazi Muyango bavuga ko ari umuntu uzi kubana n’abandi ndetse akamenya gufata neza abandi, biragoye kubona umugore mushakana akagukundira inshuti akazubaha , ndetse ntazikubuze , ibi rero ngo ni ibyongerera imbaraga uyu mukinnyi zo kunamba kuri uyu mugore we .

Kimenyi Yves na Muyango ni ababyeyi b’umwana wabo Miguel Yaris Kimenyi uherutse kuzuza umwaka abonye izuba.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button