Amakuru

Ibi bimenyetso niba ubifite ihutire kujya kwamuganga urwaye Cancer yakubuza kubyara

kanseri ya prostate ni ndwara isanzwe izwiho kwibasira abagabo ndetse umwe muri batanu bayirwaye bakaba bahitanwa nayo, cyangwa abandi bakaba bagira amahirwe menshi yo kubura urubyaro.

Prostate ni urugingo ruboneka ku bantu b’igitsina gabo gusa, rukaba ruri munsi y’uruhago aho rukikije umuheha usohora inkari n’amasohoro,gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza intanga ngabo ndetse no kuyabika.

Niba Rero ufite ibi bimenyetso wakihutira kugana ku ivuriro kugirango witwabweho hakiri kare::

  • Kugira amaraso mu masohoro.
  • Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.
  • Kugira ibibazo byo gufata umurego w’igitsina
  • Kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kunyara.
  • ugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi.
  • Kubona amaraso mu nkari.
  • Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi (iyi ndwara iba yakomeye cyane)
  •  Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara
  • Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka. Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
  • Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y’igitsina n’impande zaho
  • Kugira ubwibwe bwo hasi ku mabya igihe wicaye

Nubwo Abashakashatsi bagaragaza ko iyi ndwara yibasira abagabo bari mu kigero cy’imyaka 40 kuzamura ariko ugirwa inama yo gukora sports , kurya Carrot mbisi ndetse no kwisuzumisha igihe cyose ubonye ibi bimenyetso, ndetse urusheho kwirinda umubyibuho ukabije.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button