Amakuru

Hateguwe igisasu cyari cyatezwe muri Bank

kuwa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022 Polisi ya Tanzania ku bufatanye n’Igisirikare cy’iki gihugu bateguye igisasu cyari cyatezwe muri NMB Bank ikorera muri icyo gihugu.

Bivugwa ko uwateze igisasu yagiteze mu masaha y’amanwa ahagana saa saba , ngo yinjiye muri bank nk’umukiriya bisanzwe yambaye ikote rirerire ndetse afite n’igikapu ,nyuma ngo yagiye kuzuza ibipapuro bisanzwe nkuko bigenda muri bank .

Ubwo yarimo yuzuza ipapuro yarasoje arangije akuramo rya kote aritereka aho ariko arangije ahita yiruka ahasiga na cya gikapu yari afite , nyuma abakozi ba Bank baje kumenya ko hari igisasu muri icyo gikapu bahita biyambaza Police y’Igihugu ifatanya n’izindi nzego z’umutekano baragitegura.

Police ivuga ko icyo gisasu iyo kiramuka gituritse cyari guhitana abanatu benshi barimo abakora muri iyo bank , abaturiye hafi yayo ,ndetse ikanangiza iyo nzu Bank ikoreramo iherereye ahitwa Shinyanga,

Ucyekwaho gutega icyo gisasu akaba yahise afatwa atabwa muri yombi ndetse akaba yatangiye gukorwaho iperereza ngo hamenyekane n’abandi bari muri uwo mugambi mubisha.

Bank yari yatezwemo igisasu
Bank yari yatezwemo igisasu

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button