Amakuru

Hari umukobwa waroze umuhanzi Yvan Buravan!?

Inkuru y’indwara ya Yvan Buravan ikomeje kuba urujijo mu bakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakunzi buyu muhanzi , batari guhwema kubona ubutumwa bw’abahanzi bagenzi ba Yvan Buravan basaba abakunzi be k’umusengera.

Bitangira byabanje kuvugwa ko yafashwe bicyekwa ko yaba arwaye igifu ariko akaza guhabwa imiti ntigire icyo imufasha , kugera ubwo yigiriye inama yo kujya kwivuriza mu gihugu cya Kenya , naho ngo bikaba byananiranye akerekeza mu gihugu cy’Ubuhinde.

Mu gitondo cyo kuwa 3 , Tariki 3 Kanama 2022 nibwo kurubuga rwa Twitter umunyamakuru wa Royal Fm Samuel Baker , yabyutse yandika ko hari amakuru ataramenya neza y’uko umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana , ariko avuga ko akiri gukurikirana amakuru neza ngo amenye neza niba aribyo.

Nyuma yaho abantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo bihanangiriza uyu munyamakuru kwitondera ibyo ari gutangaza , bahamya ko Yvan Buravan arambye ariko ko ari muzima ari kwitabwaho n’abaganga ngo barebe ikibazo yaba afite cyane ko kugeza ubu ntawuzi indwara arwaye..

Icyakora kurukuta rwa twitter , mu mpera za Nyakanga 2022 , ku itariki 28 nibwo hagaragaye umuntu wiyise Sagatwa wo mu Gishwati  wavuze ko Yvan Buravan yarozwe na mushiki we biturutse kubuhemu yagiriye uwo mukobwa yita mushiki we.

Yagize ati: “yahemukiye mushiki wanjye nawe amugirayo niyumve uko guhemuka bimera”¬† ibi bikaba byari bivuye k’ubutumwa bwari bwanditswe n’uwitwa Byukavuba bwasabaga abantu gusengera Yvan Buravan kuko arwaye bikomeye.

Bitangira amakuru yavugaga ko uyu muhanzi yaba arwaye Cancer y’urwagashya nubwo kugeza ubu ntamakuru ahamye yari yatangazwa na nyirubwite cyangwa bo mu muryango we.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button